U Rwanda rwakiriye doze zisaga ibihumbi 100 z’inkingo za Johnson&Johnson

Yanditswe na KT Radio Team September 3, 2021 - 09:16

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson doze ibihumbi 108.

Ubwoko bwa Johnson & Johnson ntibusaba ko umuntu akingirwa kabiri kuko uburyo rukozemo umuntu uruhawe agomba gufata doze imwe gusa bitandukanye n’izindi zagiye zitangwa zirimo Pfizer na Astra Zeneca.

Izi nkingo ni icyiciro cya mbere cy’inkingo 2,191,000 Leta y’u Rwanda yaguze, binyuze muri gahunda yo kugura no gukwirakwiza inkingo mu bihugu bya Afurika, izwi nka AVAT (African Vaccine Acquisition Trust).

Tanga Igitekerezo