Polisi mpuzamahanga yashyikirije Afurika y’Epfo imodoka yafatiwe mu Rwanda
Ishami rya Polisi Mpuzamahanga ry’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu ryashyikirije irya Afurika y’Epfo imodoka ya rukururana (Remoroki) yibwe umunyemari w'umunya Afurika y’Epfo André Hannekom. Iyi modoka yafashwe mu kwezi kwa Gicurasi ubwo yinjiraga mu Rwanda yikoreye imizigo yerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Jean Bosco Zingiro, ukora mu ishami rya Polisi Mpuzamahanga mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko iyo romotoke ikimara kwibwa, Polisi Mpuzamahanga ya Pretoria muri […]
Post comments (0)