Muri kino kiganiro turakomeza kuvuga ku miryango ikorera mu ibanga izwi nka Secret Societies.Turavuga kuri Freemasons na Rosicrucians. Kimwe nka Illuminati, iyi miryango nayo ivugwaho kuba ifite imbaraga nyinshi, kandi ikaba ifite umugambi wo gutegeka isi n'abayituye. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Mu mwaka w’1776, abagabo batanu batangije umuryango wari ufite umugambi wo kuzana impinduka zikomeye mu buryo ikiremwamuntu cyari kibayeho. Ni umuryango wari warahawe izina rya The Order of the Illuminati. Adam Weishaupt wari warawushinze yashakaga kuzana impinduramatwara zari butume ku isi habaho igihugu kimwe, Repubulika imwe. Yashakaga kuzana imikorere mishya y’isi. Kugira ngo ibi bishoboke, byari ngombwa ko imyemerere ya gikirisitu ndetse n’andi madini yose asenywa: byari ngombwa ko za […]
Muri kino kiganiro turagaruka ku bushyamirane hagati y'Ubushinwa na Taiwan. Ni intambara irimo gututumba hagati y'ibihugu byombi, mu gihe isi yose irangariye Uburusiya na Ukraine. Ese ibi bihugu byombi birapfa iki? Ese wari uzi ko nubwo Taiwan ari "igihugu" cyateye imbere cyane, ariko ibihugu byinshi ku isi bitacyemera nk'igihugu kigenga! Umva ikiganiro kirambuye hano:
Buri mwaka itsinda ry'abanyapolitiki n'abaherwe bakomeye cyane ku isi bahurira mu nama yiga ku bibazo byugarije isi. Aba bahuriye mu kizwi nka "Bilderberg Group".Hari benshi bakeka ko aba bantu ari bo mu by'ukuri bayoboye isi, ko nta kihabera batabigizemo uruhare. Ariko se nibyo koko?Turabigarukaho muri kino kiganiro. Cyumwe hano:
Muri Nyakanga umwaka w'1944, bamwe mu byegera bya Adolph Hitler bagerageje kumwica no kumuhirikà ku butegetsi. Iki kikaba cyari kimwe mu bikorwa byari bigize ikizwi nka "Operation Valkyrie". Muri kino kiganiro turagaruka kuri iyi operation, turebe inkomoko yayo, imitegurire yayo n'uburyo yashyizwe mu bikorwa. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Wari uzi ko iyo ibihugu by'Uburayi na USA bishyize ibihano ku Burusiya nabyo bibihomberamo? Urugero mu mwaka wa 2015, ibihano byashyizwe ku Burusiya byatumye ibihugu by'Uburayi bihomba agera kuri miliyari 100 z’ama-pounds. Muri kino kiganiro turagaruka ku bihano byo mu rwego rw'ubukungu biri guhabwa Uburusiya ndetse n'ingaruka birimo kugira kuri kino gihugu ndetse n'isi muri rusange. Ese Ubundi Uburusiya bufite ubuhe bushobozi bwo guhangana na bino bihano.?
Intambara hagati ya Ukraine n'Uburusiya yaratangiye. Ni intambara ishyamiranije ibihugu byigeze kuba inshuti zikomeye ndetse binahuriye mu gihugu kimwe ari zo Leta z'Abasoviyeti. Imwe mu mpamvu zateye intambara hagati y’ibihugu byombi ni uko Ukraine irimo gushaka kwinjira mu muryango wo gutabarana wa NATO. Ariko nanone, bimwe mu bishyamiranije ibihugu byombi, harimo n’impamvu zishingiye ku mateka. Muri kino kiganiro tugiye kugaruka ku mubano wa Ukraine n’Uburusiya, guhera mu kinyejana cya cyenda, […]
Uburusiya buvuga ko nta gahunda yo gutera Ukraine bufite, ariko ingabo zabwo zirenga ibihumbi 150 ziri ku ku mupaka y’ibihugu byombi, Ariko se kuki Amerika n’abambari bayo bafite ubwoba ko uburusiya bugiye gutera Ukraine? Ni izihe nyungu Uburusiya bufite mu gutera Ukraine? Muri kino kiganiro turagaruka ku bushyamirane hagati y’Uburusiya na Ukraine, ariko nanone burimo gukongezwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku buryo umuntu yavuga ko ubwo bushyamirane buri hagati […]