Abantu 20 bafunzwe bazira ibicuruzwa bya magendu

Yanditswe na KT Radio Team September 23, 2021 - 17:00

Abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafunzwe bakurikiranyweho gucuruza magendu.

Bose baremera ko ibucuruzwa bacuruzaga bitemewe nubwo nta werura ngo avuge ko yagiye kubyizanira abikuye mu bihugu by’abaturanyi aho birangurirwa.

Bimwe mubicuruzwa byafashwe birimo amavuta yangiza uruhu azwi kw’izina rya mukorogo, amavuta ya movit yagiye yinjizwa mu buryo bwa magendu hamwe n’ibindi bintu birimo ibirungo bya Asante nabyo byagiye byinjizwa mu buryo bwa forode.

Uretse abantu 20 beretswe itangazamakuru, mu Mujyi wa Kigali honyine habarirwa abasaga 50 bafatanywe ibicuzwa bya magendu.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo