Musanze: Umugabo n’umugore we bibye inka barayibaga

Yanditswe na KT Radio Team September 24, 2021 - 11:58

Umugabo n’umugore we batuye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, kuwa gatatu w’iki cyumweru, batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho, barimo kubaga inka yari yibwe mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.

Abaturage bakomeje kunenga bagenzi babo barya ibyo bataruhiye, ari na yo ntandaro y’ubujura burimo n’ubwibasiye amatungo bukomeje kugaragara hirya no hino.

Uwo mugabo n’umugore bakimara gufatwa, bahise bashyikirizwa RIB Station ya Muhoza, kugira ngo hakorwe iperereza.

Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo bukomeje kugaragara mu turere dutandukanye harimo n’aka Musanze, abaturage bamaze iminsi bagaragaza ko kiri gufata indi ntera, kandi ngo kuba kibahangayikishije, biri mu bituma bamwe basigaye barafashe umwanzuro wo kujya bararana na yo mu mazu yabo aho kuyaraza mu biraro nk’uko Politiki ya Leta ibigena.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo