Inkuru Nyamukuru

Ba Gitifu bahawe mudasobwa bahigira kutongera gusiragiza abaturage

todayJanuary 5, 2022 9

Background
share close
  • cover play_arrow

    Ba Gitifu bahawe mudasobwa bahigira kutongera gusiragiza abaturage KT Radio Team

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 71 tugize akarere ka Bugesera baratangaza ko batazongera gusiragiza abaturage kuko mudasobwa bahawe zigiye kurushaho kubafasha kunoza serivisi mu kazi kabo ka buri munsi.

Bavuga ko izo bari bafite zari gusaza, bigatuma hari abo zitorohereza mu kazi, bityo bigatuma hari serivisi abaturage batagezwagaho nk’uko bikwiye bitewe n’imikorere ya mudasobwa bakoreshaga.

Itegeko rishya rigena ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ari umwanditsi w’irangamimirere, bikaba byiyongera ku zindi nshingano bari basanganywe zirimo serivisi z’ibyiciro by’ubudehe ku buryo bibasaba kugira mudasobwa.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, avuga ko mudasobwa zatanzwe, byakozwe mu rwego rwo kugira ngo abazihawe babone aho bahera banoza serivisi.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, avuga ko mu bikorwa byabo bya buri munsi wasangaga mu bubiko bwabo bitabitswe neza muri mudasobwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%