Piass yatangije umushinga wo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga uhereye mu mashuri y’inshuke

Yanditswe na KT Radio Team January 17, 2022 - 09:58

Nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byinshi harimo n’iby’imyigishirize, ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryatangije umushinga wo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga mu Karere k’ibiyaga bigari, uhereye mu mashuri y’inshuke kugera muri Kaminuza.

Uyu mushinga, ishuri rikuru Piass riwufatanyije n’inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Impuzamatorero y’Ababatisita muri RD Congo, Itorero rya Kristu muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Congo, ndetse na Kaminuza yigenga yo mu Biyaga bigari y’i Goma muri Congo.

Ishuri Piass kandi ni ryo rizawuyobora, akaba ari na yo mpamvu ryasinyanye n’ibyo bigo amasezerano y’imikoranire.

Uzarangwa no gushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bihanitse kandi bihagije, bizabashisha abari muri uyu mushinga kwifashisha ikoranabuhanga mu buryo bwimbitse nk’uko byasobanuwe na Prof. Elysée Musemakweri uyobora PIASS.

Tanga Igitekerezo