Bugesera: Hashyizweho ‘Imboni z’Ibidukikije’ mu rwego rwo guhangana n’ababyangiza

Yanditswe na KT Radio Team January 19, 2022 - 13:56

Ubuyobozi bufatanyije n’abatuye mu karere ka Bugesera bwahagurukiye guhangana n’abangiza ibidukikije mu rwego rwo kurengera amashyamba ndetse n’ibindi ibidukikije muri rusange.

Hirya no hino mu karere ka Bugesera hagendaga hagaragara abantu batema ibiti bakurikiranyemo gutema ibiti ndetse no gutwika amakara, hakaba n’abangiza ibishanga, ari naho ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwahereye bushyiraho Imboni z’ibidukikije muri buri mudugudu.

Imboni z’ibidukikije n’abantu bahabwa ubumenyi bagashyigikirwa kugira ngo bamenye igikwiye mu bijyanye no kurengera ibidukikije, noneho bakajya bakoma batanga amakuru babuza uwashaka kwangiza ibidukikije ariko kandi hagamijwe kugira ngo ubwo bukangurambaga bugere kuri benshi kuko hari uba wumva ko yateye igiti kandi akaba afite uburenganzira bwo ku gitema kuko ariwe wagiteye kandi nyamara bisaba ko abisabira uburenganzira no kumenya ko cyasimbujwe.

Bamwe mu batuye mu karere ka Bugesera bavuga ko hari ahantu bagitema ibiti bagamije gutwika amakara ariko kandi ngo uwo babonye baramucyaha.

Tanga Igitekerezo