Urubanza rwa Munyenyezi ruzabanza kuburanishwa mu buryo bw’ibanze

Yanditswe na KT Radio Team January 19, 2022 - 13:49

N’ubwo byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 18 Mutarama 2022 urubanza rwa Béatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ruburanishwa mu mizi, si ko byagenze kuko abamwunganira bifuje ko hazabanza kubaho Iburanishwa ry’ibanze, hanyuma bikemerwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwaruburanishije mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Munyenyezi uyu akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yaba yarakoreye ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare, nyuma y’uko Leta Zunze ubumwe za Amerika yari yarahungiyemo zamuhaye u Rwanda ngo aburanishwe ku bw’ibyaha yakoze, akaba yarageze mu Rwanda ku itariki 16 Mata, mu mwaka ushize wa 2021.

Tanga Igitekerezo