Inyanja Twogamo: Intambara ya Ukraine vs Russia – Amateka y’imibanire y’ibihugu byombi

Yanditswe na KT Radio Team February 28, 2022 - 10:50

Intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya yaratangiye. Ni intambara ishyamiranije ibihugu byigeze kuba inshuti zikomeye ndetse binahuriye mu gihugu kimwe ari zo Leta z’Abasoviyeti.

Imwe mu mpamvu zateye intambara hagati y’ibihugu byombi ni uko Ukraine irimo gushaka kwinjira mu muryango wo gutabarana wa NATO. Ariko nanone, bimwe mu bishyamiranije ibihugu byombi, harimo n’impamvu zishingiye ku mateka.

Muri kino kiganiro tugiye kugaruka ku mubano wa Ukraine n’Uburusiya, guhera mu kinyejana cya cyenda, kugeza uyu munsi.

Turabona uburyo hari igihe Umurwa mukuru wa Ukraine Kiev wari ikicaro cy’ubutegetsi muri kariya gace, Uko ibihugu byombi byaje kwiyunga muri leta z’abasoviyeti, uburyo umubano w’ibihugu byombi watangiye kwangirika mu myaka ya za 90, kugeza ubwo Uburusiya bwisubije intara ya Crimea ndetse bukanashyigkira intara ziyomoye kuri Ukraine.

Umva ikiganiro kirambuye hano:

Tanga Igitekerezo