RIB yafunze ukekwaho kubeshya Umukuru w’Igihugu
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Muhizi Anatole, ukekwaho kubeshya Perezida wa Repubulika ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba yamubwiye ko yariganyijwe inzu ye. Muhizi Anatole Muhizi akurikiranweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano, ibyaha biteganywa kandi bihanwa n’ingingo za 262 na 276 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uyu Muhizi Anatole, yabeshye ko yimwe ibyangombwa by’ubutaka birimo inzu iherereye […]