Day: January 14, 2023

11 Results / Page 1 of 2

Background

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage ku buntu

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku barwayi 54. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, gikozwe n’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda rya ‘Rwanda Battle Group V and Rwanda Level II Hospital medical personnel’. Abaturage bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu ni abo mu mujyi wa Gobolo-Bria -Haute Kotto, uherereye mu burasirazuba bwa […]

todayJanuary 14, 2023 56

Inkuru Nyamukuru

Indirimbo ya Shakira acyurira Gerard Piqué yaciye agahigo kuri YouTube

Indirimbo ya Shakira ivuga ko uwahoze ari umugabo we Gerard Piqué yamucaga inyuma yaciye umuhigo kuri YouTube. Video y’indirimbo ‘Out of Your League’ yarebwe inshuro zirenga miliyoni 63 nyuma y’amasaha 24 ishyizweho, bituma iba indirimbo ya mbere yo muri Amerika y’Epfo irebwe cyane mu gihe kingana gutyo. Mu 2022 Shakira w’imyaka 45 yatandukanye na Piqué, 35, wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona nyuma y’imyaka irenga 10 babana. Aba bombi bafitanye […]

todayJanuary 14, 2023 494

Inkuru Nyamukuru

Ukraine: U Burusiya bwatangaje ko bwafashe Umujyi wa Soledar

U Burusiya bwatangaje ko ingabo za bwo zafashe umujyi wa Soledar uherereye mu burasirazuba bwa Ukraine. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, biramutse bibaye ari ukuri, yaba ari intsinzi idasanzwe y'u Burusiya nyuma y’amezi y’urugamba. Cyakora Ukraine nayo yavuze ko ingabo zayo zikomeje kurwana muri uwo mujyi. Ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters bitangaza ko bitabashije kumenya ukuri ku bibera i Soledar, umujyi muto uri ahacukurwa umunyu, umazemo iminsi ibitero by’u Burusiya. Abayobozi […]

todayJanuary 14, 2023 75

Inkuru Nyamukuru

Abasirikare 127 ba RDF basoje amasomo y’ibijyanye na Muzika

Ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023 nibwo abasirikare 127 b’Ingabo za RDF bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’amasomo ya Muzika, barangije kwiga mu ishuri rya Gisirikare rya Band Basic Music Courses. Ni amahugurwa bamazemo igihe cy’umwaka, bigiyemo ibijyanye n’amasomo atandukanye harimo ay’Umuziki w’ibanze, hamwe n’ibindi byose bifitanye isano n’umuziki, by’umwihariko ukunze gukoreshwa n’ishami ry’igisirikare cya RDF rya Army Band. Mu birori byo kubaha impamyabumenyi byabereye mu Kigo cya gisirikare cya […]

todayJanuary 14, 2023 164

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaganiriye n’Abadepite bashya n’abasoje manda yabo muri EALA

Perezida Paul Kagame yahuye n’Abadepite baherutse gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ndetse n’abasoje manda yabo, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’aba Badepite basoje manda ya 4, ndetse n’abatorewe manda ya 5 bazahagararira u Rwanda muri EALA. Hon. Oda Gasinzigwa wari uhagarariye Abadepite muri manda ya 4 basoje imirimo yabo, yavuze […]

todayJanuary 14, 2023 80

Inkuru Nyamukuru

Abiga mu ishuri rikuru rya Gisirikare bamuritse imico y’ibihugu byabo

Ingabo 48 zo mu rwego rwa Ofisiye zituruka mu bihugu 11 byo muri Afurika, ziga mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, zamuritse imico y’ibihugu byabo. Imitekere y’u Rwanda yanyuze benshi Ni umuhango ngarukamwaka w’ababyeshuri bagize icyiciro cya 11 mu ishuri rikuru rya Gisirikare, wabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2022, witabirwa n’abayobozi mu nzego […]

todayJanuary 14, 2023 69

Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Barahamya ko ikibuga cy’indege kizagabanya ubushomeri

Mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera irimbanyije, biteganyijwe ko abagenzi barenga Miliyoni 7 ku mwaka, aribo bazajya bakinyuraho igihe kizaba gitangiye gukoreshwa, ayo mahirwe Abanyabugesera bagahamya ko atanga akazi gatandukanye bityo ubushomeri bukagabanuka. Ikibuga cy’indege cya Bugesera cyitezweho inyungu nyinshi Ibi ni amahirwe akomeye ku Banyarwanda by’umwihariko abatuye mu Karere ka Bugesera, kubera ko bizabafasha mu bikorwa bitandukanye, bizabahindurira imibereho bitewe n’iterambere bazaba begerejwe. N’ubwo abagenzi […]

todayJanuary 14, 2023 109

Inkuru Nyamukuru

USA: Urukiko rwahamije ikigo cy’ubucuruzi cya Trump ibyaha 17 byo kutishyura imisoro

Urukiko mpanabyaha rw'i Manhattan, mu mujyi wa New York, muri Leta zunze ubumwe z'Amerika rwahanishije ikigo cy'ubucuruzi cya Donald Trump igihano cyo gutanga amadolari miliyoni imwe n'ibihumbi 610 kubera kutishyura imisoro. Urukiko rwahamije “Trump Organization” ibyaha 17 byo kutishyura imisoro mu gihe cy’imyaka 15, gucura umugambi wo kutishyura imisoro no gukoresha impapuro mpimbano. Trump Organization ni yo icunga ibigo by’ubucuruzi bya Trump byose, birimo amahoteli yo mu rwego rwo hejuru […]

todayJanuary 14, 2023 45

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi n’ibicuruzwa bitemewe

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama, mu Karere ka Ruhango hangirijwe mu ruhame ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe byafatiwe muri ako karere kuva muri Nzeri 2022. Ibyangijwe birimo litiro 6,377 za Kanyanga, udupfunyika tw’urumogi 25, 000, amacupa 6,329 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, amacupa 158 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka Mukorogo, amacupa 4,980 y’imitobe (Jus) yarengeje igihe n’amasashe 460,000. Ni mu gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Gataka, […]

todayJanuary 14, 2023 137

0%