jruzi

5 Results / Page 1 of 1

Background

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Bushinwa na Afurika byishimira umubano uhamye bisangiye

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Bushinwa n'Umugabane wa Afurika byishimira umubano ukomeye kandi ushingiye ku byifuzo by'impande zombi. Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yitabiraga inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (Forum on China-Africa Cooperation – FOCAC). Mu ijambo rye, yashimye ubufatanye bw’Ubushinwa na Afurika mu nzego zitandukanye, ati: “U Bushinwa na Afurika byishimira umubano ukomeye kandi utajegajega, ushingiye […]

todayJune 11, 2025

Inkuru Nyamukuru

Elon Musk aricuza bimwe mu byo yatangaje kuri Trump

Umuherwe Elon Musk utunze za miliyari z'amadolari yavuze ko yicuza bimwe mu byo yatangaje kuri Perezida w'Amerika Donald Trump igihe bari bari mu ntambara yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga. Musk abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: "Ndicuza bimwe mu byo natangaje (nanditse) kuri Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize. Byararengereye cyane." Aba bombi bashyamiranye ku mugaragaro, nyuma y'uko uyu muherwe nyiri kompanyi ya Tesla avuze ko umushinga […]

todayJune 11, 2025

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 140 bari bamaze umwaka muri Santrafurika bagarutse mu Rwanda

Abapolisi b'u Rwanda 140 bagize itsinda RWAPSU1-9, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, bagarutse mu gihugu bavuye mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n'umwaka. Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU1-10 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi, ryahagurutse i Kigali mu gitondo ryerekeza mu Murwa Mukuru Bangui.Commissioner of Police (CP) […]

todayJune 11, 2025

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

Intumwa z'u Rwanda zigizwe n’umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga, Defense Attaché muri Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia, Djibouti n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Lt Col David SANGANI ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (IMC) muri Minisiteri y’Ingabo (MoD) Lt Col Eugene Ruzindana bitabiriye inama ya 12 yiga ku mutekano muri Afurika. Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga yitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika Iyi nama izwi nka Africa […]

todayJune 11, 2025

Inkuru Nyamukuru

#Kwibuka31: Abagize FAA RWANDA basuye Urwibutso rwa Gisozi, biyemeza gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo

Abagize Umuryango FAMILLE DES AMIS ADULTES RWANDA, ku wa Gatandatu tariki 07 Kamena 2025, wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo gusobanukirwa amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse biyemeza gutanga umusanzu wo kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo. FAMILLE DES AMIS ADULTES RWANDA bashyira indabo ku mva Muri iki gikorwa, abagize uyu muryango basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, […]

todayJune 9, 2025

0%