Gakenke: Inyamaswa zitazwi zimaze kwica amatungo umunani y’abaturage
Mu murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, haravugwa amakuru y’inyamaswa bivugwa ko ari izo ku gasozi, zishe amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama abyiri. Mu makuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, GASASA Evergiste yatangarije Kigali Today, yavuze ko izo nyamazwa zishe ayo matungo zikomeje guhigwa aho hamaze gupfa imbwa ebyiri. Yagize ati “Kuwa gatandatu mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, abaturage bagiye gucyura amatungo bari baziritse aho twita mu […]