Inzobere mu butasi z’u Rwanda na RDC zemeje igikorwa cyo kurandura FDLR
Itsinda ry’inzobere mu by’umutekano rigizwe n’abakuriye serivisi z’ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), zemeje umushinga w’ibikorwa bigamije kurandura umutwe wa FDLR no gucecekesha imbunda mu burasirazuba bwa RDC. Icyemezo cyo kurandura burundu umutwe wa FDLR cyafatiwe mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC, na Angola kuwa 30 Nyakanga 2024. Muri Kanama 2024, Perezida wa Angola, João Lourenço, yashyikirije Perezida Paul […]