KT Radio Team

7076 Results / Page 191 of 787

Background

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Zambia ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Zambia. Perezida wa Zambiya yakiriwe na Prof Nshuti Manasseh, umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe EAC Perezida wa Zambia, Hichilema agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’uko Mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame muri Mata umwaka ushize yasuraga iki gihugu giherereye […]

todayJune 20, 2023

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yasabye ko isoko rya Gisenyi rihabwa icyangombwa cyo kubaka

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023 nyuma y’uko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) n’abandi bayobozi batandukanye, basuye isoko rya Gisenyi, hemezwa ko rihabwa icyangombwa cyo kubaka ariko habanje kugira ibyumvikanwaho bizagaragazwa n’impuguke. Inyubako y’isoko rya Gisenyi ryahagaritswe kubakwa kubera ko yegereye ahari umututu Inama yahuje Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’abayobozi batandukanye barimo; umuyobozi wa RHA, Umuyobozi […]

todayJune 20, 2023

Inkuru Nyamukuru

Umunyarwenya Nick Cannon azahagarika kubyara Imana ibimusabye

Umuraperi akaba Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, Nick Cannon, amaze kubyara abana 12 kandi yatangaje ko nta gahunda yo guhagarika kubyara afite keretse Imana yonyine ari yo ibimusabye. Nick Cannon w’imyaka 42, yabigarutseho ubwo yaganiraga na Dr Laura Berman mu kiganiro kitwa “The Language of Love” avuga ko kuba amaze kubyara abana 12 ku bagore batandatu batandukanye ari umuhamagaro w’Imana. Mu Ukuboza 2022, nibwo Nick Cannon yatangarije abamukurikira ko yibarutse umwana […]

todayJune 20, 2023

Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa HCR yatabarije abaturage bakomeje guhunga intambara muri Sudan

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi wa HCR, Filippo Grandi yavuze ko nihatagira igikorwa ngo ubushyamirane muri Sudan ngo buhagarikwe abaturage bakomeza guhunga ku bwinshi. Grandi yavuze ko kugeza ubu abarenga ibihumbi 500 bamaze kwambuka imipaka bahungira mu bihugu by’abaturanyi. Naho abavuye mu byabo, bahungira ahandi mu gihugu imbere, bamaze kugera kuri miliyoni ebyiri. Filippo Grandi yabitangaje umunsi umwe nyuma y’inama mpuzamahanga yo […]

todayJune 20, 2023

Inkuru Nyamukuru

Mu rubanza rwa Biguma hasesenguwe imbunda zishe Abatutsi

Nyuma yuko hagiye humvwa ubuhamya butandukanye, bugaragaza ko hari imbunda nini zazanywe zikicishwa Abatutsi, mu rubanza rwaburanishijwe ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, hasesenguwe ubwoko bw’izo mbunda zavuzwe. Mu rubanza rwa Biguma hasesenguwe imbunda zifashishijwe mu kwica Abatutsi Impuguke mu bijyanye n’ituritswa ry’ibisasu, (expert en armes, munitions, balistique et pyrotechnie) Pierre Laurent, na we wari umutangabuhamya kuri uwo munsi, yasobanuye ibijyanye n’imbunda za Mortier, imikorere yazo, izirasa kure mu […]

todayJune 20, 2023

Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Inzu yafashwe n’inkongi ibyarimo birakongoka

Mu Kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023, inzu y’umuturage witwa Nzaramba Jean Pierre yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka. Inkongi yangije byinshi kuri iyi nzu (Ifoto: Intyoza) Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye Kigali Today ko iyi nkongi yatangiye yoroheje ariko umuriro uza kuba mwinshi, umukozi wo mu […]

todayJune 20, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abasirikare babiri b’u Rwanda basoje amasomo muri USA

Abasirikare babiri b'u Rwanda bo ku rwego rw'aba ofisiye bato (officer cadets) aribo CDT Elisha Muhirwa na CDT Divin Ruganzu Mulisa barangije amasomo yabo mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rya The United States Military Academy rizwi ku izina rya West Point. Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witabiriwe na Lt Col R Bazatoha ushinzwe ibiyanye n'Ingabo muri Ambasade […]

todayJune 20, 2023

Inkuru Nyamukuru

Nicki Minaj yahishuye uburyo Lil Wayne yatumye yongeresha ibice by’umubiri we

Umuraperikazi w’umunyamerika Onika Tanya Maraj- Petty uzwi cyane nka Nicki Minaj yashize amanga ahishura ko Lil Wayne ari we mpamvu yatumye ajya kwiyongeresha ibice by’umubiri we birimo n’ikibuno. Nicki Minaj ni umwe mu bagore b’abaraperi bafite ikimero Mu gice cy’Ikiganiro yagiranye na Joe Budden, uyu muraperi kazi yasobanuye ko mugenzi we Lil Wayne yajyaga ahora amuserereza ko atagira ikibuno nk’abandi bakobwa, bituma afata umwanzuro wo kujya guhindura imiterere y’umubiri we. […]

todayJune 20, 2023

Inkuru Nyamukuru

Nyarugenge: Babiri bafashwe bagiye kugurisha Televiziyo bacyekwaho kwiba

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Nyarugenge, yafashe abantu babiri bari bagiye kugurisha Televiziyo ebyiri bacyekwaho kwiba. Bafatiwe mu Kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge, ubwo bari bagiye kuzishakira umukiriya bakimara kuziba. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko aba basore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abibwe. […]

todayJune 20, 2023

0%