Minisitiri Utumatwishima yagaragaje uruhare rwa Polisi mu kurwanya ibyaha mu rubyiruko
Minisitiri w’urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah yagaragaje ko gushishikariza urubyiruko kwitabira akazi mu mishinga itandukanye Leta igeza ku baturage n’indi mirimo yaruteza imbere, ari imwe mu nzira ishobora gutuma umubare munini w’urubyiruko rwishora mu byaha ugabanuka rugatanga umusanzu warwo mu kwiyubakira igihugu. Ni mu butumwa yageneye abapolisi bitabiriye amahugurwa yo gukumira no kurwanya ibyaha, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u […]