KT Radio Team

6566 Results / Page 195 of 730

Background

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bashya

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye indahiro z'abashinjacyaha bane, abasaba ko ntawe ukwiriye gukoresha ububasha ahabwa mu gutsikamira uburenganzira bwa muntu. Abarahiye mu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, barimo Dr Diogène Bideri, Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Mukamageza Melene, Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, Kayitesi Caritas na Mupenzi Birori Ezechiel, ni Abashinjacyaha ku rwego rw’ibanze. Bimwe mu byo aba bashijacyaha basabwe birimo kwirinda amakosa ajyanye no kubogama yakunze […]

todayApril 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Hatangiye iperereza ku mibiri yabonetse mu mugezi

Ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023 mu Kagari ka Rugendabari, Umudugudu wa Kanyamasha mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, habonetse imibiri 45 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwanda mu 1994. Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa yine z’amanywa, abaturage ari bo babimenyesheje ubuyobozi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yagize ati: “Imibiri yabonetse mu kayaga gato kitwa Gashaka kari iruhande rw’imirima y’abaturage aho […]

todayApril 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

Imirwano hagati y’Ingabo za Congo na M23 yongeye kubura

Imirwano hagati y'Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC n'umutwe wa M23, yatangiye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata, mu birometero 14 uvuye mu mujyi wa Goma. Imirwano yatangiye saa kumi za mu gitondo mu gace ka Kanyanja muri grupema ya Buhumba. Ibi byatangajwe na Flaklin Byamungu, umuyobozi wa sosiyete sivile muri komine ya Kibumba, imwe mu zigize teritware ya Nyiragongo. Byamungu […]

todayApril 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Musenyeri Simon Habyarimana yitabye Imana

Musenyeri Simon Habyarimana uzwi cyane muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, aho yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani. Musenyeri Simon Habyarimana witabye Imana Habyarimana Simon yahawe izina ry’icyubahiro rya ‘Musenyeri’ nyuma y’uko abaye igisonga cy’Umwepiskopi muri Diyosezi ya Ruhengeri mbere ya 1994, aho kuva muri uwo mwaka yakomereje ubutumwa bwe mu mahanga, akaba yitabye Imana aba mu gihugu cy’u Butaliyani. Amakuru yamenyekanye kuri […]

todayApril 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gisozi: Bibutse umunsi Inkotanyi zirasa burende yari igiye kumara Abatutsi

Ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bo ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, barashima Inkotanyi zihutiye kubatabara, zikarasa burende (blindé) ngo yari kubamara. Kurasa burende yari igeze i Kagugu byatumye Jenoside ku Gisozi ihagararaIyi burende yari igeze i Kagugu mu rugabano rw’uwo murenge n’uwa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ikaba yaragizwe urwibutso rw’amateka ndetse bayishyira iruhande ibibumbano bishushanya abasirikare […]

todayApril 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Malawi yahaye imbabazi uwari Minisitiri w’umutekano ku byaha bya ruswa

Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera, yababariye uwahoze ari Minisitiri w'umutekano mu gihugu warufingiye ibyaha bya ruswa kuva mu 2020. Uladi Mussa yari mu banyururu 200 barekuwe ku bw'imbabazi z'umukuru w’igihugu kuri Pasika. Gusa imbabazi zahawe bwana Uladi hari abagaragaje ko leta idohotse ku rugambwa yiyemeje rwo kurwanya ruswa. Uladi Mussa, yari yarafatiwe kandi ibihano na Amerika byo kutagirira ingendo ku butaka bwayo kubera gushinjwa rusawa. Leta ivuga ko izi mbabazi […]

todayApril 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Kwemera kwica uwo mwakoranye mukaba inshuti, nta mutima nta n’ubumuntu uba ufite-Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abantu bize bakemera kwica abo biganye, bakuranye, bakoranye, bari inshuti, basangiye Igihugu, nta mutima nta bumuntu bari bafite. Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 abari abakozi b’ibyahoze ari Perefegitura na Superefegitura bikabyara Intara y’Iburasirazuba ndetse n’abari abakozi b’Amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Rwamagana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwatanze ubuhamwa wari umukozi […]

todayApril 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gen Kabarebe: Hari abavugaga ko u Rwanda rukwiye komekwa ku bindi bihugu

Mu kiganiro Gen Kabarebe James yahaye abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza yigisha ibyerekeranye n’ubuyobozi (African Leadership University – ALU), yababwiye ko nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guharika Jenoside, hari imvugo nyinshi ku Rwanda bitewe n’uko rwari rumeze icyo gihe. Gen Kabarebe James Bamwe ngo bavugaga ko rutashobora kubaho nk’Igihugu, ahubwo ko rwagabanywamo ibice bikomekwa ku bihugu bituranye na rwo. Abandi ngo babonaga ibyiza ari ukugabanya u Rwanda mu […]

todayApril 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe uko ingendo zo gusubira ku ishuri ziteganyijwe

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo y’igihembwe cya gatatu, guhera tariki ya 15 Mata 2023 kugeza ku ya 18 Mata 2023. Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira: Ku wa Gatandatu tariki 15/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo […]

todayApril 12, 2023

0%