KT Radio Team

7066 Results / Page 2 of 786

Background

Inkuru Nyamukuru

Israel yemeje ko ari yo yishe Ismaïl Haniyeh wayoboraga Hamas

Israël Katz, Minisitiri w’Ingabo wa Israel yatangaje ko iki gihugu ari cyo kiri inyuma y’urupfu rwa Ismaïl Haniyeh, wishwe muri Nyakanga 2024, aturikanywe n’igisasu i Teheran mu Murwa mukuru wa Iran. Iyi ikaba ari inshuro ya mbere yemeje ku mugaragaro ko ari yo yishe uwo muyobozi wa Hamas. Urupfu rwa Ismaïl Haniyeh rwabaye ku itariki 31 Nyakanga 2024, bivugwa ko yishwe na Israel, ariko yo ntiyahita igira icyo ibitangazaho. Uwo […]

todayDecember 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabera wakoreraga Intara y’Amajyepfo

Urugereko rw’Urukiko rukuru rwa Nyanza rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabera Vedaste, wahoze ari umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere. Kabera Vedaste Ni umwanzuro Urukiko rwafashe nyuma yo gusuzuma ubujurire bwa Kabera ku cyaha cyo guha ruswa ya 10,000Frw umugenzacyaha, icyaha n’ubundi Kabera yari yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rukamukatira imyaka ine y’igifungo. Kabera Vedaste n’umwunganira mu mategeko bagaragazaga ko, guha umugenzacyaha impano cyangwa gusangira na we bitari mu bigize icyaha, bityo […]

todayDecember 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Huye: Kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere byagabanyije abaterwa inda

N’ubwo mu Karere ka Huye hakiboneka abangavu batwara inda, umubare wabo ugenda ugabanuka kandi kimwe mu byatumye bigenda bigerwaho, ngo ni ukuba ababyeyi baragiye batozwa kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere. Mu mwaka wa 2020 abangavu batwaye inda mu Karere ka Huye bari 198. Umubare wabo wageze ku 137 mu 2021, bagera ku 101 muri 2022, baba 96 muri 2023 none kuva 2024 watangira kugeza ubu bamaze kuba 83. Ababyeyi bo […]

todayDecember 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abandi bashora mu iterambere, twe tugashora mu miti – Abarwaye Kanseri

Mu myaka icumi ishize, umubyeyi utuye i Kigali yafashwe na Kanseri yo mu bihaha ubwo yari atwite ubugira kabiri. Ibitaro bya Kanseri bya Butaro, akarere ka Burera Ntibyateye kabiri, umuganga amubwira ko atazamara amezi atatu atarapfa, maze agira guhangayika kwamuguye nabi. Byatumye uburwayi burushaho gukara, bitangira kumugiraho ingaruka zikomeye zirimo gukorora agacira amaraso no kunanuka bikabije byatumye agira agahinda gasaze. Agira ati “Agahinda nari mfite katumye amashereka agenda, umugabo na […]

todayDecember 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abaturage baguze amapoto y’umuriro abapfira ubusa

Mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze abaturage bishyize hamwe bagura amapoto n’insinga bagamije kwizanira umuriro w’amashanyarazi, ariko babwirwa ko amapoto bashakaga gukoresha atujuje ubuziranenge. Abo baturage uko babarizwa mu ngo 54, ni abo mu Mudugudu wa Gasanze bakusanyije arenga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, ngo bakore umuriro w’amashanyarazi kuri kilometero imwe. Nyiringabo Germain agira ati: “Twashatse kwivana mu mwijima maze buri rugo rutanga amafaranga ibihumbi […]

todayDecember 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umuntu utanze amakuru kuri ruswa arindwa gute?

Urwego rw’umuvunyi rurakangurira abantu gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane, kuko umuntu uyatanze agirirwa ibanga ku buryo nta wahungabanya umutekano we. Ni ibyagarutsweho n’umuvunyi mukuru Nirere Madelaine, mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye tariki 17 Ukuboza 2024 y’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, mu rwego rwo kubahugura no kubongerera ubumenyi bwo gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa no kurwanya akarengane. Umuvunyi mukuru avuga ko umuntu watanze amakuru kuri ruswa agirirwa ibanga, noneho uru […]

todayDecember 19, 2024

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Kagame n’intumwa ya mugenzi we wa Angola Minisitiri Tete yazanye ubu butumwa nyuma y’aho tariki ya 14 Ukuboza, Angola […]

todayDecember 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Mugwiza ashobora kongera kuyobora FERWABA, manda y’imyaka ine ishize isize iki?

Tariki ya 21 Ukuboza 2024, hateganyijwe amatora ya komite nyobozi y’ishyiragamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré wari usanzwe uyobora iri shyirahamwe, ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa perezida. Mugwiza ashobora kongera kuyobora FERWABA Mu nkuru yacu ya none tugiye kurebera hamwe icyo manda y’imyaka ine ishize, isize cyane mu gice cy’ibikorwa remezo, Amarushanwa mpuzamanga ndetse n’umusaruro w’amakipe y’igihugu. Imyaka ine ishize isize iki mu bijyanye n’ibikorwa […]

todayDecember 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Amavubi yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike ya #CHAN2024 (Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Jimmy Mulisa, yerekeje muri Sudani y’Epfo, aho igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024. Ni ikipe igizwe n’abakinnyi 25 yahagurutse mu Rwanda saa yine za mu gitondo, aho igera muri Sudani mu masaha ya nyuma ya saa sita igakora imyitozo yo kunanura imitsi, mu gihe izakorerayo […]

todayDecember 19, 2024

0%