Kuba Tshisekedi ataritabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC bivuze iki?
Impuguke mu bya politiki na dipolomasi ivuga ko kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ataritabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, bishobora kuba bivuze ko icyo gihugu cyifuza gusohoka muri uwo muryango, ariko ngo cyiteze imitego myinshi. Iyi nama ngarukamwaka isanzwe ya 24 yateraniye i Arusha muri Tanzania, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandatu mu munani bigize EAC, […]