Ufite ubumuga bwo kutabona yabaye uwa gatanu ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta
Jean de Dieu Niyonzima wiga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho (Education Institute for Blind Children Kibeho) yahembwe muri batanu ba mbere bagize amanota meza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, kuri uyu wa 27 kanama 2024. Sr Nicolas Nsanabo Hyacinthe, umucungamutungo w’ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho, yavuze ko batewe ishema no kuba umwana wiga mu ishuri ryabo aza muri batanu ba mbere ku rwego rw’Igihugu, ariko […]