KT Radio Team

7076 Results / Page 4 of 787

Background

Inkuru Nyamukuru

Amavubi yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike ya #CHAN2024 (Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Jimmy Mulisa, yerekeje muri Sudani y’Epfo, aho igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024. Ni ikipe igizwe n’abakinnyi 25 yahagurutse mu Rwanda saa yine za mu gitondo, aho igera muri Sudani mu masaha ya nyuma ya saa sita igakora imyitozo yo kunanura imitsi, mu gihe izakorerayo […]

todayDecember 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Uwari wakatiwe urwo gupfa azira kwiba inkoko yemerewe imbabazi

Muri Nigeria, umusore wari wakatiwe igihano cyo kwicwa azira kwiba inkoko n’amagi yayo, yemerewe imbabazi. Uwo musore yari amaze imyaka 10 ari ku rutonde rw’abakatiwe igihano cyo kwicwa, nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha birimo kwiba inkoko n’amagi, none yasezeranyijwe guhabwa imbabazi na Guverineri ‘state’ ya Osun mu Mujyepfo y’u Burengerazuba bwa Nigeria. Uwo musore witwa Segun Olowookere yari afite imyaka 17 gusa mu mwaka wa 2010, ubwo yafatirwaga muri ubwo bujura […]

todayDecember 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abikorezi bahumanya ikirere biyemeje guha amashuri ingufu z’imirasire

Ibigo bitwara ibicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga, CMA CGM na CEVA Logistics, byiyemeje gutanga ingufu z’imirasire y’izuba no gutera ibiti, mu rwego kugabanya imyuka ihumanya byohereza mu kirere. Abanyeshuri bo muri EP Cyamburara bishimiye kubona amashanyarazi bwa mbere mu kigo cyabo Ibi bigo byatanze amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku ishuri riri mu Karere ka Kayonza, ryajyaga rijya gushaka aho ricapisha impapuro z’ibizamini, mu rugendo rureshya n’ibirometero 35(km). Mu […]

todayDecember 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Muhire Kevin ashobora kuba yitegura kuva muri Rayon Sports

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin, ashobora gusohoka muri iyi kipe mu isoko ryo muri Mutarama 2025. Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko uyu musore yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddé, ko muri Mutarama 2025 ashobora gusohoka muri iyi kipe akajya gushakishiriza hanze y’u Rwanda, aho havugwa mu bihugu by’Abarabu. Iyi nkuru ihura no kuba Rayon Sports yaratangiye gushaka Umunya-Santara Afurika, Malipangu Theodore wakiniraga Gasogi […]

todayDecember 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Haracyari icyuho cy’ubumenyi mu kubahiriza uburenganzira bwa Muntu

Inzego zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu zigaragaza ko mu bihugu byinshi by’umwihariko ibyo ku Mugabane wa Afurika, hakigaragara icyuho cy’ubumenyi buke ku bakozi b’inzego zishinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga imyaka 25 Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ishinzwe, yanahuriranye no kwizihiza imyaka 76 hatangajwe Amasezerano Mpuzamahanga yo Kurengera Uburenganzira bwa Muntu, yo ku wa 10 Ukuboza 1948. Komisiyo […]

todayDecember 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algeria ku mubano w’ibihugu byombi

Abakuru b’Ibihugu byombi bahuriye i Nouakchott muri Mauritaina aho bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana(UNICEF). Nubwo Afurika ifite umutungo kamere n’abakozi, ubukungu bwayo buhura n’ikibazo cy’ubushomeri kirushaho kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko, bigakoma mu nkokora iterambere ryayo. Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko ugaragarira mu migenderanire y’abakuru b’ibihugu byombi kuko Perezida […]

todayDecember 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Basenyerwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakabwirwa ko batuye mu manegeka

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo, mu Kagari ka Nganzo, ahacukurwa amabuye y’agaciro na Kompanyi ya Ruli Mining, barasaba ko kubimurira mu macumbi asigasira ubuzima bwabo, byakorwa mu buryo butandukanye n’ubw’abandi batuye mu manegeka. Abatuye muri uyu Mudugudu bavuga ko basenyerwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, none bakaba babwirwa ko batuye mu manegeka Abo baturage batangaje ibyo nyuma yo gusaba imiryango yabo igera kuri itandatu, kwitegura kuva mu […]

todayDecember 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ari muri Mauritania aho yitabiriye inama Nyafurika yiga ku burezi

Perezida Paul Kagame ari i Nouakchott muri Mauritania, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame akigera muri Maurtania, yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Ghazouani, akaba n’Umuyobozi wa w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe. Ikiri mu bizaganirwa muri iyi nama Perezida Kagame yitabiriye, harimo n’uburyo bwo […]

todayDecember 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Macron yasabye abanyapolitike gufatanya mu gushyiraho guverinoma nshya

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko hategurwa ianam ihuza abanyapolitike batandukanye mu rwego rwo gutegura ishyirwaho rya Guverinoma nshya. Macron atangaje ibi nyuma y’uko mu gihugu cye hari ibibazo bya politike byatewe no gutakarizwa icyizere kwa Guverinoma yari iyobowe na Minisitri w’Intebe Michel Barnier, agasabwa guhita yegura. Umuyobozi w’ishyaka Les Verts, Marine Tondelier, yatangaje iki cyifuzo cya Perezida Emmanuel Macron, nyuma yo kugirana ibiganiro byabereye mu biro bye. Michel […]

todayDecember 10, 2024

0%