Mu Turere twose tw’Igihugu hagiye kubakwa ibigo by’urubyiruko
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’abahanzi yatangaje ko mu rwego rwo kurushaho gufasha urubyiruko kuzamura impano zarwo, ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation hagiye kubakwa ibigo by’urubyiruko mu Turere twose tugize Igihugu. Ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Abdallah Utumatwishima mu birori byo gutanga impamyabushobozi ku bahanzi 60 bari bamaze igihe cy’umwaka bahabwa amahugurwa mu cyiciro cya kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, ku mugoroba wo ku itariki ya 06 Ukuboza 2024. […]