U Rwanda na Kenya byiyemeje kurushaho kunoza ubwikorezi bw’ibicuruzwa
U Rwanda na Kenya byiyemeje kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye mu kunoza serivisi z’ubwikorezi binyuze mu muhora wo hagati ndetse n’uw’amajyaruguru bihuriyeho mu guteza imbere ubucuruzi no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Minisitiri ushinzwe imihanda, ubwikorezi n’imirimo rusange muri Kenya, Kipchumba Murkomen ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe, ni bo bashyize umukono ku nyandikomvugo ikubiyemo ubwo bufatanye. Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yahuje […]