Tanzania: Abantu 25 barimo abanyamahanga baguye mu mpanuka y’imodoka
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje ko impanuka y’imodoka yabereye mu majyaruguru ya Tanzania yahitanye abantu 25 barimo n’abanyamahanga. Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa gatandatu ubwo ikamyo yagongaga izindi modoka nto eshatu ku muhanda uhuza Arusha na Namanga. Itangazo ry’umukuru w’igihugu rivuga ko mu bapfuye harimo umwana umwe w’umukobwa, abagore 10 n’abagabo 14. Muri abo harimo Umunyamerika, Umunyakenya n’Umunyafurika y’Epfo Abandi bantu 21 barakomeretse, barimo abaturuka muri […]