KT Radio Team

7076 Results / Page 8 of 787

Background

Inkuru Nyamukuru

Abayobora amashuri batewe impungenge n’isuzumamikorere ryabituyeho batiteguye

Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024, rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, ryateganyije ko abakora muri uru rwego bazajya bakorerwa isuzumamikorere buri myaka itatu, hagamijwe gusuzuma uburyo buzuza inshingano bashinzwe. Bamwe mu bayobozi b’amashuri n’ababungirije (ushinzwe amasomo n’ushinzwe imyitwarire), baravuga ko iri suzumamikorere ryahise riza nyuma y’iminsi mike hasohotse iri teka rya Minisitiri w’Intebe, bo bakavuga ko bari bakwiye gusuzumwa nyuma y’imyaka itatu risohotse. […]

todayDecember 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Umusirikare ukurikiranyweho kwica abantu batanu yasabiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije Sergeant Minani Gervais ukekwaho kwica arashe abantu batanu bo mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke. Abishwe ni Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51. Uru rubanza rwabereye mu ruhame, ahakorewe icyaha mu mudugudu wa Rubyiruko, akagari ka Rushyarara. Rwitabiriwe n’abasivili benshi […]

todayDecember 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Imodoka yishe umuntu ikomeza urugendo

Mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu muhanda Musanze-Rubavu, haravugwa amakuru y’imodoka itabashije kumenyekana plaque, yakoze impanuka igonga umunyamaguru ihita yiruka. Ni impanuka yabereye aho bita ku kamakara saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba zo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, aho uwo muturage ngo yasohotse mu modoka yi Coaster yavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza i Rubavu, agogwa n’imidoka yavaga i Rubavu nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu […]

todayDecember 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Umusirikare ukekwaho kwica abantu batanu yatangiye kuburanishwa

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39, ukekwaho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke abasanze mu kabari. Urubanza rurabera mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, aho icyaha cyabereye. Abaturage bo mu Kagari ka Rushyarara bavuga ko byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu Mudugudu wa Kageyo, tariki 13 Ugushyingo 2024 mu ma saa saba z’ijoro. […]

todayDecember 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

RSSB yasobanuye impamvu yo kuzamura umusanzu wa Pansiyo

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rurizeza abafata pansiyo nto ingana na 13,000Frw ku kwezi, ko guhera muri Mutarama 2025 ayo mafaranga bahabwa aziyongera biturutse ku kuba abatanga imisanzu ya pansiyo na bo bazatangira gutanga 6% by’umushahara mbumbe wabo aho kuba 3%. Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko izi mpinduka zizweho neza, kandi ko ziri mu nyungu z’abanyamuryango Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ari kumwe na Minisitiri w’Imari […]

todayDecember 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kuba Tshisekedi ataritabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC bivuze iki?

Impuguke mu bya politiki na dipolomasi ivuga ko kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ataritabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, bishobora kuba bivuze ko icyo gihugu cyifuza gusohoka muri uwo muryango, ariko ngo cyiteze imitego myinshi. Iyi nama ngarukamwaka isanzwe ya 24 yateraniye i Arusha muri Tanzania, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandatu mu munani bigize EAC, […]

todayDecember 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abagenzi bagiye gutangira kwishyura bakurikije urugendo bakoze

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali hazatangira igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose. Umugenzi ngo azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe (tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho […]

todayDecember 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gen Muhoozi Kainerugaba ni muntu ki?

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha. Yavukiye mu buhungiro ku itariki 24 Mata, 1974 i Dar es Salaam muri Tanzania. Amavu n’amavuko Mu 1979, Muhoozi n’ababyeyi be bavuye mu buhungiro muri Tanzania basubira muri Uganda nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Idi Amin Dada, ariko hashize umwaka umwe gusa yongeye kwisanga mu buhungiro muri Kenya ari kumwe na […]

todayDecember 3, 2024

0%