KT Radio Team

7076 Results / Page 9 of 787

Background

Inkuru Nyamukuru

U Burusiya: Igisirikare kizakoresha miliyari 145 z’amadolari umwaka utaha

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, yatangaje ko igisirikare kizakoresha miliyari 145 z’amadolari y’Amerika mu mwaka utaha wa 2025. Aya mafaranga u Burusiya buzakoresha mu bya gisirikare mu 2025 ni menshi ugereranyije n’ayo bwakoresheje mu bihe byashize. Ibiro ntaramakuru bya Amerika (AP), byatangaje ko 32.5% by’amafaranga Leta y’u Burusiya iteganya gukoresha mu mwaka utaha azashyirwa mu bya gisirikare. Urubuga rwa Leta y’u Burusiya rugaragaraho uko ingengo y’imari iteganyiwe muri rusange, Minisiteri y’Ingabo […]

todayDecember 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Menya bimwe mu byaha bishobora kwirukanisha Umupolisi

Polisi y’u Rwanda ni rumwe mu nzego zishimwa kubera ubunyamwuga bubaranga. Gusa tujya tubona hari abapolisi birukanwa mu nshingano bitewe n’impamvu zitandukanye. Ese ni izihe mpamvu zatuma umupolisi yirukanwa? Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga aherutse kugirana n’abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, cyibanze ku kunoza imikorere n’imikoranire mu kurwanya ibyaha bigaragara muri iyo ntara n’ishusho y’uko umutekano wifashe. Aha yagarutse ku mubare munini w’Abapolisi […]

todayDecember 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

35% by’abakora uburaya bafite Virusi itera SIDA – MINISANTE

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko nubwo bishimira ko Virusi itera SIDA igenda igabanuka ariko hari icyiciro gihangayikishije cy’abakora uburaya kuko 35% muri bo bafite ubwandu. Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari intambwe yatewe kuko bavuye kuri 50% mu myaka 10 ishize. Avuga ko impamvu ari bo bagaragaraho ubwandu cyane bijyanye n’uko batitabira gahunda z’ubwirinzi harimo ikoreshwa ry’agakingirizo ndetse aba ngo bakaba banagaragaraho cyane indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina […]

todayDecember 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nize amashuri yisumbuye mu bigo bitanu kubera SIDA (Ubuhamya)

Afazali Jean Léonce ufite virusi itera SIDA, avuga ko yagowe no kwiga amashuri yisumbuye, kuko yayize mu bigo bitanu bitandukanye, kubera kugorwa no gufata imiti. Afazali w’imyaka 25, avuga ko yamenye ko afite virusi itera SIDA mu 2012, atangira kwiheba ndetse n’imiti igabanya ubukana bwayo yanga kuyifata. Gusa kwiga ngo ntiyabihagaritse, nuko arangije amashuri abanza ajya mu yisumbuye, ari na bwo ngo yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye. Agira ati "Nanze gufata […]

todayDecember 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Uwarokotse Jenoside amaze imyaka itatu atotezwa n’abaturanyi

Mu gihe mu Ntara z’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba habonetse abantu batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishwe mu mezi ane gusa, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa uwarokotse Jenoside umaze imyaka itatu atotezwa n’abaturanyi kandi ikibazo yarakigejeje mu buyobozi. Amakuru Kigali Today yamenye aravuga ko hari umubyeyi witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Kinkware, uhangayikishijwe n’umutekano we nyuma y’imyaka itatu amaze atotezwa n’abaturanyi […]

todayNovember 29, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kibeho: Hakenewe ibyumba byinshi byo gucumbikira abahagana

Abagenda i Kibeho mu bihe bisanzwe no ku minsi mikuru izwi ari yo uwa 15 Kanama n’uwa 28 Ugushyingo ntibahwema kwiyongera, ariko amacumbi ashobora kubakira ni makeya. Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, abasura Kibeho kuri iyo minsi mikuru baba ari benshi cyane, ku buryo nko ku wa 28 Ugushyingo 2024 haje abatari munsi y’ibihumbi 30, naho ku wa 15 Kanama 2024 haje ababarirwa mu bihumbi 80. Nyamara n’ubwo abubaka […]

todayNovember 29, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ziriga uburyo bwo kunoza umutekano w’imipaka

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zishinzwe kurinda imipaka ihuza ibihugu byombi ziri mu Karere ka Musanze mu biganiro by’iminsi itatu, kuva ku itariki 28 kugeza kuri 30 Ugushyingo 2024.Ni mu biganiro bigamije kurebera hamwe imibanire y’abaturage b’ibihugu byombi, bahuriye ku mupaka wa Cyanika, uwa Gatuna n’uwa Kagitumba, no kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kunoza umutekano w’imipaka hirindwa ibiwuhungabanya. Ni inama yatangijwe ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, […]

todayNovember 29, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kuki gukaraba intoki biba itegeko gusa iyo habonetse icyorezo?

Iyo havuzwe gukaraba intoki by’itegeko mbere yo kugira aho winjira, abenshi bahita bibuka uko byari bimeze cyane cyane mu bihe bya Covid-19, kuko ntaho byashobokaga ko umuntu yinjira adakarabye intoki n’isabune cyangwa n’umuti wabugenewe (Hand Sanitizer). Ni ibihe byabanje gutonda bamwe kubera akamenyero gake kabyo, ariko nyuma bageze aho barabimenyera ndetse biba n’ubuzima bwa buri munsi bwa muntu, kuko wasangaga ntawe ukibwirizwa kubikora, kuko wasangaga abenshi banagendana umuti wabugenewe, ku […]

todayNovember 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Abo imbwa ziciye amatungo bagiye guhabwa andi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, burahumuriza abaturage baherutse kubura amatungo yabo yishwe n’inyamazwa zizwi ku irina ‘ry’imbwa z’ibihomora’, nyuma y’uko ziyasanze aho bari bayasizitse ku gasozi, ziyiraramo zica ihene esheshatu n’intama ebyiri. Izo nyamaswa zishe ayo matungo ku mugoroba wo ku itariki 23 Ugushyingo 2024, aho abo baturage bo mu Kagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo bagiye gucyura amatungo yabo batungurwa no gusanga yose yapfuye. Mu makuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]

todayNovember 27, 2024

0%