Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 100 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bato 2,072

Polisi y’u Rwanda (Rwanda National Police) yungutse abapolisi bato 2,072 bemerewe kwinjira muri urwo rwego kugira ngo bafatanye na bagenzi babo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda. Umuhango wo kwakira abo basore n’inkumi bagize icyiciro cya 19 bamaze igihe kigera hafi ku mwaka bari mu mahugurwa, urimo kubera mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ukaba witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, n’abayobozi batandukanye muri […]

todayDecember 23, 2023

Inkuru Nyamukuru

Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yatangiye inshingano, yizeza iterambere rishingiye ku muturage

Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yijeje gukomeza kugira iyi Ntara ikigega cy’Igihugu ariko nanone akazakora ibishoboka igatera imbere ihereye ku muturage. Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Guverineri w’umusigire, Dr Nyirahabimana Jeanne. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza, Kayisire Marie Solange, yasabye Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba kubakira ku bimaze kugerwaho ariko nawe agatanga umusanzu we […]

todayDecember 23, 2023

Inkuru Nyamukuru

Kiliziya Gatolika yashyize umucyo ku byo Papa yatangaje ku babana bahuje igitsina

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwatanze umucyo ku butumwa buherutse gutangazwa n’ibiro bya Papa bishinzwe Ukwemera Gatolika i Roma binyujijwe mu rwandiko rwitwa Fiducia Supplicans (Ukwizera kwambaza Imana), butangaza ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco w’Abanyarwanda. Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bashyize umucyo ku biherutse gutangazwa na Papa Francis Ni ubutumwa benshi bashingiyeho bacyeka ko Kiliziya Gatolika yemeye umubano w’abahuje igitsina, […]

todayDecember 23, 2023

Inkuru Nyamukuru

Imvura y’Umuhindo yatangiye kugabanuka – Meteo

Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukuboza 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza kuri 31 Ukuboza 2023), rigaragaza ko imvura izagabanukaho gato ugereranyije n’imaze igihe igwa mu bihe bishize. Meteo-Rwanda ivuga ko hirya no hino mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 100, ikaba ngo izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya gatatu cy’Ukuboza, iba iri hagati ya milimetero 10 na 70. Iminsi […]

todayDecember 21, 2023

Inkuru Nyamukuru

Mali: Ingabo z’aba Tuareg zashinze bariyeri ahahoze Ingabo z’Igihugu

Muri Mali, ingabo z’abaTuareg zatanagaje ko zashinze za bariyeri ku mihanda minini yo mu majyaruguru y’igihugu ahahoze ingabo z’igihugu mu byumweru bishize. Aba barwanyi bagize urugaga ,CSP, rugizwe n’imitwe irwanya ubutegetsi, bavuze ko bafashe icyemezo cyo gushyiraho za bariyeri ku mihanda yose yerekeza ku mipaka y’igihugu na Moritaniya, Alijeriya na Nijeri.Itangazo rya CSP rivuga ko izo bariyeri zizaba ziri ku mihanda isohoka mu mijyi ya Menaka, Kidal, Gao, Timbuktu na […]

todayDecember 21, 2023

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hashyizweho agashami gashinzwe gusimbuza imboni y’ijisho irwaye

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho agashami gashinzwe gusimbuza imboni y’ijisho (Corner tissue bank), ku bafite uburwayi busaba ko isimbuzwa, kakabarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC). Mu Rwanda hashyizweho agashami gashinzwe gusimbuza imboni y’ijisho irwaye Mu Rwanda hagaragara indwara z’amaso zifata ibice bitandukanye byayo, harimo n’izifata imboni, aho akenshi iyo yarwaye ikenera gusimbuzwa. Mu barwayi bafite ibibazo by’ubuhumyi mu Rwanda, abagera kuri 4.8% ni abafite ibibazo by’imboni, aho kugira ngo ziboneke […]

todayDecember 21, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 88 basoje amahugurwa azabafasha guhugura abandi

Ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ku bapolisi 88 bayitabiriye hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigishirize. Ni amahugurwa yari amaze igihe cy’amezi ane, aho abayitabiriye bahuguwe  mu byiciro bibiri birimo amasomo  ajyanye n’imyigishirize y’ikoranabuhanga (ITC), yatangwaga ku nshuro ya 8 ahabwa abofisiye bato 35, n’amasomo ajyanye n’uburyo bw’imyigishirize (MOI), yatangwaga ku nshuro […]

todayDecember 21, 2023

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwungutse uruganda ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 by’ifumbire ku mwaka

Mu Karere ka Bugesera hatashywe uruganda rukora ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi, bikaba biteganyijwe ko ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 ku mwaka. Uruganda ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 by’ifumbire ku mwaka Ni uruganda rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda cya Bugesera. Rukaba rwitezweho kuzakora ingano y’ifumbire iruta kure iyo u Rwanda rwakoreshaga muri iki gihe ku mwaka, ibarirwa muri Toni 85,000 binyuze mu kuyitumiza mu mahanga, nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa na […]

todayDecember 21, 2023

Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cya RAB

Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ubwo bari bagiye kugikorera isuku. Mu bitabye Imana, batatu ni abo mu Karere ka Nyanza, undi umwe ni uwo mu Karere ka Kamonyi, bakaba bakoraga nka ba nyakabyizi, imirambo yabo ikaba yajyanywe ku bitaro by’Akarere bya Nyanza ngo ikorerwe isuzuma. Amakuru atangwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko […]

todayDecember 21, 2023

0%