Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 103 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Perezida Macky Sall wa Senegal ari mu Rwanda

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yageze i Kigali aho aje mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Ikigo Nyafurika gikora inkingo, BioNTech Africa. Perezida Macky Sall akigera mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana. Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal, buvuga ko Perezida Sall aje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame. Ubutumwa bwanyujijwe kuri X y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya […]

todayDecember 17, 2023

Inkuru Nyamukuru

Tchad: Habaye amatora yo kwemeza Itegeko Nshinga rishya

Muri Tchad kuri iki cyumweru habaye amatora yo kwemeza itegeko nshinga rishya, ryateguwe n’ubutegetsi bwa gisirikare buvuga ko bugamije gutegura amatora azaba mu mwaka utaha. Kuva igisirikare gifashe ubutegetsi mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida Idris Deby yagwaga ku rugamba, igisirikare cyakomeje gusezeranya abaturage gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili. Gusa, iri tegeko nshinga riragaragara nk'iritabasha kunga ubutegetsi bwa gisirikare muri Tchad n’andi matsinda y’ababurwanya. Bimwe mu byahindutse mu itegeko nshinga […]

todayDecember 17, 2023

Inkuru Nyamukuru

Rusizi: Yafatanywe urumogi agiye kurukwirakwiza mu baturage

Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu Karere ka Rusizi, umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari ufite udupfunyika 500 tw'urumogi yari agiye gukwirakwiza  mu baturage. Yafatiwe mu murenge wa Mururu akagari ka Kagarama, umudugudu wa Cyete, ahagana ku isaha ya saa Kumi n'imwe n'igice z'umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa […]

todayDecember 17, 2023

Inkuru Nyamukuru

Israheli ntizahagarika intambara itaranduye umutwe wa Hamas

Ministri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko avuze ko intambara hagati ya Israheli na Hamas iriho kandi itazahagarara kugeza igihe iyitsindiye n’ubwo hakomeje igitutu ku mpande zose. Netanyahu yavuze kandi ko yashenguwe n’urupfu rw’Abanya-Israheli batatu bari barafashwe bunyago na Hamas, bishwe ku bw’impanuka n’ingabo za Israheli. Yavuze ko akarere ka Gaza kazakurwamo ingabo zose kagacungirwa umutekano n’ingabo za Israheli. Netanyahu yavuze ko iterwa rya Gaza ari ryo ryatumye habaho […]

todayDecember 17, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abaturage bagaragaje ko batanyuzwe n’imikorere ya DASSO (Ubushakashatsi)

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere mu Rwanda, bwagaragaje ko urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rutishimiwe n’abaturage nk’izindi nzego mu Mujyi wa Kigali. Ubwo bushakashatsi bwa RGB buzwi nka Citizen Report Card (CRC), bukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage, n’imitangire ya serivisi, hashingiwe ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage, aho 10% by’amanota y’imihigo aturuka muri ubwo bushakashatsi. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwa 2023, […]

todayDecember 17, 2023

Inkuru Nyamukuru

RDF yifurije umwaka mushya abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade z’Ibihugu

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zateguye igikorwa cyo kwakira ku meza abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri za Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka. Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, cyitabirwa n’abasirikare bakuru muri RDF nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ibitangaza. Lt Gen Mubarakh MUGANGA, Umugaba Mukuru […]

todayDecember 16, 2023

Inkuru Nyamukuru

Zigama CSS irateganya kunguka Miliyari 35,7 Frw mu 2023

Ikigo cy’imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS) cyatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023, cyabonye inyungu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 35.7, bingana n’inyongera ya Miliyari 12.9 z’Amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’inyungu ya Miliyari 22.8 yari yabonetse mu mwaka wa 2022. Ibi ni ibyatangarijwe mu nama y’Inteko Rusange ya Zigama CSS ya 39, ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Kigali, ku cyicaro Gikuru […]

todayDecember 16, 2023

Inkuru Nyamukuru

Uwahoze ayobora Rutsiro yasobanuye iby’umubano wihariye wavuzwe hagati ye na Minisitiri Gatabazi

Murekatete Triphose wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro, kuva yatangira izo nshingano yakunze kuvugwaho ko afitanye umubano wihariye n’uwari Minisitiri w’Ubutegtsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ndetse bikavugwa ko uwo mwanya wo kuba Umuyobozi w’Akarere ari Gatabazi wagize uruhare mu kuwumushyiraho. Murekatete avuga ko ibyo atari ukuri kuko yabaye mu buyobozi kuva kera, akaba abumazemo imyaka 15. Murekatete Triphose Murekatete Triphose aherutse kugaragara mu itangazamakuru asobanura ayo makuru yamuvuzweho we na […]

todayDecember 16, 2023

Inkuru Nyamukuru

Menya impamvu hatatowe Umuyobozi mushya wungirije w’Umujyi wa Kigali

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasobanuye ko itora ry’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo ritabaye, kuko uwo mwanya itari yawumenyeshejwe kugira ngo itora ritegurwe. Samuel Dusengiyumva yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Pudence Rubingisa, hakaba hategerejwe kumenyekana uwo bazakorana asimbuye Merard Mpabwanamaguru Ku wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, ubwo Perezida wa Repubulika yari akimara gushyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye, harimo no kuba uwari Umuyobozi w’Umujyi wa […]

todayDecember 16, 2023

0%