Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 104 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame yongeye kugaragaza ibibi by’inzoga

Mu butumwa yahaye abiganjemo urubyiruko tariki 15 Ukuboza 2023 mu gutangiza ubukangurambaga kuri gahunda ya #TunyweLess (Tunywe mu rugero), Madamu Jeannette Kagame yasabye abagize umuryango kutaba imbata y’inzoga kuko zangiza ubuzima bikagira ingaruka ku muryango ndetse no ku gihugu. Madamu Jeannette Kagame Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye ibiganiro ko mu minsi yashize yabasangije inyandiko n’ibitekerezo yari amaranye iminsi ku ngaruka zo kunywa inzoga mu buryo bukabije cyane cyane mu bakiri […]

todayDecember 16, 2023

Inkuru Nyamukuru

Leta ya Senegal yamaganye umwanzuro wo gusubiza Osmane Sonko ku rupapuro rw’itora

Abanyamategeko bunganira Leta muri Senegal bavuze ko bazajurira icyemezo cy’urukiko cyemerera umunyapolitike Ousmane Sonko gushyirwa ku rupapuro rw’itora mu matora y’umukuru w’igihugu. Abo banyamategeko bavuga ko bazajuririra icyo cyemezo mu rukiko rw’ikirenga. Sonko w’imyaka 49 yakuwe ku rutonde rw’abakandinda Perezida muri Kmena nyuma yo gukatirwa igihano cyo gufungwa, ashinjwa guteza imvururu mu gihugu. Afite kugeza tariki ya 26 y’uku kwezi kuba yakusanyije ibisabwa byose kugirango atange kandidatire ye mu matora […]

todayDecember 16, 2023

Inkuru Nyamukuru

Menya ibitegereje Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Pudence Rubingisa, wagiriwe ikizere n’Umukuru w’Igihugu, kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yitezweho kuzamura imyumvire y’aborozi ku gukora ubworozi bwa kijyambere ndetse n’ubuhinzi buteye imbere, ariko nanone ngo ashobora no kugorwa n’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu Gihugu nk’uko uwo asimbuye yari yabigabanyije. Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Intara y’Iburasirazuba yaragijwe ni yo nini kurusha izindi ikaba igizwe n’Uturere turindwi, dukora ku mipaka y’u Burundi, Tanzaniya na Uganda, Imirenge 95 n’Utugari 503. Ibarura ry’abaturage […]

todayDecember 16, 2023

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Dr Ngirente yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Madagascar

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu yageze i Antananarivo, muri Madagasikari aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Andry Nirina Rajoelina, uherutse gutorerwa kongera kuyobora icyo gihugu. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente akigera muri Madagascar yakiriwe na mugenzi we Christian Ntsay. Ni mugihe umuhango wo kurahira uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023. Komisiyo y’Amatora muri Madagascar tariki 25 Ugushyingo 2023, nibwo yatangaje ko […]

todayDecember 16, 2023

Inkuru Nyamukuru

Samuel Dusengiyumva atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Samuel Dusengiyumva, Umujyanama w’Umujyi wa Kigali waraye wemejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amaze gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali usimbura Pudence Rubingisa. Samuel Dusengiyumva ni we muyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), yahataniye uyu mwanya na Rose Baguma usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi. Dusengiyumva yatowe ku majwi 532 kuri 99 ya Rose Baguma bari bahataniye […]

todayDecember 15, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga

Ku wa Kane tariki 14 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafatiye mu cyuho abantu umunani barimo abasore barindwi n’umukobwa umwe, bari batekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gishanga giherereye mu murenge wa Rusororo, akagari ka Kabuga I, mu mudugudu wa Karisimbi. Bafatanywe Kanyanga ingana na litiro 111 ndetse n’ibisigazwa bakunze kwita melase bifashisha mu kuyikora bingana na Litiro 3600. Umuvugizi wa Polisi […]

todayDecember 15, 2023

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Ikamyo yakoze impanuka ifunga umuhanda

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rwaza, umudugudu wa Rwaza ahitwa kwa Gacukiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, habereye impanuka y’imodoka yabirindutse ifunga umuhanda. Imodoka yafunze umuhanda Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi yananiwe kuyobora imodoka, isubira inyuma ibirinduka mu muhanda ihita uwufunga. Ati “Ni impanuka y’imodoka […]

todayDecember 15, 2023

Inkuru Nyamukuru

Canada irifuza kugera mu 2025 imaze kwakira abimukira ibihumbi 500

Leta ya Canada yatangaje ko igiye gushyiraho gahunda izaha uburenganzira bwo gutura muri icyo gihugu nta mbogamizi ku bimukira batagira impapuro zibemerera kugituramo. Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’abimukira, Marc Miller, yabwiye itangazamakuru ryo muri Canada, The Global and Mail, ko iyi gahunda izahesha amahirwe abantu benshi bari ku butaka bwa Canada badafite impapuro zibemerera kuba muri icyo gihugu. Canada yifuza ko bizagera mu 2025 imaze kwakira abimukira bo kuyituramo bagera ku […]

todayDecember 15, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Rosemary Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Ghana

Mbabazi Rosemary, yashyikirije Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda nka Ambasaderi mushya muri icyo gihugu, yizezwa ubufatanye n’inkunga mu nshingano ze. Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, mu Biro bya Perezida wa Ghana, Jubilée, biherereye mu murwa mukuru wa Accra. Ambasaderi Rose Mary Mbabazi, yashimye umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na Ghana ndetse yizeza Perezida Nana Akufo Addo, kurushaho kuwushimangira […]

todayDecember 15, 2023

0%