Nyuma y’uko Rubingisa akuwe ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, harakurikiraho iki?
Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Kayihura Muganga Didas, yatangaje ko Urujeni Martine ari we uyoboye by’agateganyo Umujyi wa Kigali, mu gihe hagitegerejwe ko Abajyanama baza gutora abayobozi bashya. Ibiro by’Umujyi wa Kigali Urujeni asanzwe ari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, akaba ari n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali. Dr Kayihura avuga ko Umujyi wa Kigali uza kurara ubonye abayobozi bashya kuri uyu wa Gatanu tariki […]