Nigeria: Abasirikare bane baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro
Polisi yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abasirikare ba leta bane ndetse bashimuta n'Abanyakoreya y'Epfo babiri. Icyo gitero cyabereye muri leta ya Rivers, iri mu majyepfo y’igihugu. Abasirikare bari baherekeje Abanyakoreya ba sosiyete Daewoo bari bagiye mu kazi aho bacukura peteroli. Ababateze bishe n’abashoferi babo babiri b’abasiviri banatwara n’imbunda abasirikare bari bafite. Sosiyete nyinshi zo muri Aziya, by’umwihariko mu Bushinwa na Koreya y’Epfo, zikora muri Nigeria, cyane cyane […]