Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 107 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Bashenguwe n’urupfu rwa Gitifu w’Umurenge wa Rugera

Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yapfuye azize uburwayi, abarimo abakozi mu Karere, Imirenge ndetse n’abaturage cyane cyane b’aho yari ayoboye birabashengura. Byukusenge Emmanuel witabye Imana Amakuru y’urupfu rwa Byukusenge yamenyekanye ku wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, mu masaha ya nimugoroba bikavugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaze hafi amezi ane yivuriza mu Bitaro binyuranye. Byukusenge wayoboraga Umurenge wa Rugera kuva mu mwaka […]

todayDecember 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abadepite b’U Bwongereza batoye umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Inteko y’Ubwongereza, umutwe w’abadepite, watoye umwanzuro ushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ari igihugu gifite umutekano. Ni umwanzuro watowe ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagezwagaho umushinga w’itegeko ugamije gufasha iki gihugu gukuraho imbogamizi inzitizi zose zishobora gutuma gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Uyu mushinga wifuzwa ko uba itegeko watsinze ku kinyuranyo cy’amajwi 44, dore ko abagera […]

todayDecember 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Gasana yashimiye Polisi y’u Rwanda ku guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana yashimye uruhare rwa Polisi y'u Rwanda mu kurinda umutekano n'ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturarwanda ndetse asaba ko hibandwa ku guhangana n’intandaro y’ibihungabanya umutekano. Ibi Minisitiri Gasana yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hateraniye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda. Iyi nama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, abayobora amashami atandukanye ya Polisi, abayobora […]

todayDecember 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteganyijwe

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kiruhuko guhera ku wa 19 kugeza ku wa 22 Ukuboza 2023. Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira: Ku wa Kabiri, tariki ya 19/12/2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira: […]

todayDecember 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

Unity Club yifurije Intwaza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, bari mu busabane n’Ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima i Nyamata mu Karere ka Bugesera, babifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024. Intwaza bishimiye igikorwa cya Unity Club Intwararumuri Ni mu gikorwa ngarukamwaka cya Unity Club, cyo kwifuriza Ababyeyi b’Intwaza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire. Prof. Jolly Mazimpaka, Umunyamuryango wa Unity Club akaba n’Umushyitsi Mukuru […]

todayDecember 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ethiopia: Minisitiri wari ushinzwe amasezerano y’amahoro yatawe muri yombi

Uwari minisitiri ushinzwe iby'amasezerano y'amahoro, Taye Dendea, muri Ethiopia yirukanwe ndetse ahita atabwa muri yombi aho aregwa gukorana n'inyeshyamba. Taye Dendea ni umwe mu bayobozi bo hejuru mu ishyaka rya minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed. Yafunzwe yari amaze iminsi anenga guverinoma ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yananiwe kugarura amahoro mu gihugu. Mu cyumweru gishize, yatangaje ko guverinoma ifite uruhare mw’ipfuba ry’imishyikirano ya kabiri yabaye mu kwezi gushize muri Tanzaniya n’umutwe w’inyeshyamba […]

todayDecember 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Muri Kigali hari ibibanza birenga ibihumbi 23 bikeneye ababyibaruzaho

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba ba nyir’ibibanza bitababaruyeho bigera kuri 23,606 kwitabira iyo serivisi, kugira ngo bibaheshe umutekano w’uko ari ibyabo. Muri Kigali hari ibibanza byinshi bitabaruwe kuri bene byo Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa remezo n’Imiturire, Dr Merard Mpabwanamaguru, yatangije gahunda yo gutanga serivisi z’ubutaka mu buryo bwa rusange ku biro by’Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023. Dr Mpabwanamaguru agira ati "Ntiwemerewe […]

todayDecember 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bahinduriwe aho bakoreraga

Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere, biravugwa ko bavanwe mu turere basanzwe bakoreramo bimurirwa mu tundi. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere ubwo bari mu itorero Amakuru agera kuri Kigali Today, agaragaza ko abo Banyamabanga Nshingwabikorwa bahinduriwe uturere bajyanwa mu tundi, mu buryo bukurikira. Uwakoreraga mu Karere ka Bugesera, yimuriwe mu Karere ka Nyabihu, uwari i Rwamagana yimuriwe mu Karere ka Huye, uwari mu Karere ka Gakenke yimuriwe mu Bugesera. Uwari mu Karere ka […]

todayDecember 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abaturarwanda barashimirwa uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda bakomeje kugaragaza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha by'umwihariko ibyaha by'ubujura. Biturutse kuri ubu bufatanye, hirya no hino mu gihugu cyane mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo hagenda hagaragara kugabanuka kw’imibare y'ibyaha by'ubujura bikorwa ugererenyije n’uko byari byifashe mu ntangiriro z'uyu mwaka ugiye kurangira.  Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, arashimira umusanzu w’abaturage bafatanya na Polisi n’izindi […]

todayDecember 12, 2023

0%