Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 108 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Hamenyekanye igihe amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azabera

Umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka, y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo, ni tariki ya 15 Nyakanga 2024. Ibi byasohotse mu Iteka rya Perezida n° 077/01 ryo ku wa 11/12/2023 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Ku Banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda, umunsi w’ayo matora uzaba ari ku Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024. Mu ngingo ya 3 […]

todayDecember 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Lt Gen Mubarakh MUGANGA ni muntu ki?

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt General Mubarakh MUGANGA, ni umwe mu bagabo bafite ibigwi ntagereranywa mu gisirikare cy’u Rwanda uhereye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa yakomeje gukora na nyuma yaho. Lt Gen Mubaraka Muganga, Umugaba Mukuru wa RDF Usibye kuba ari umwe mu basirikare bafite igarade risumba ayandi mu ngabo z’u Rwanda, Lt General Mubarakh MUGANGA afite n’imidari y’uruhurirane […]

todayDecember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Hateguwe imurikagurisha (Expo) rizabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba butangaza ko bwateguye imurikagurisha (Expo) izabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri uku kwezi k’Ukuboza 2023. Ni Expo igiye kubera mu Karere ka Rubavu guhera tariki 14 Ukuboza kugera tariki 29 Ukuboza 2023 ikitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 300. Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, avuga ko Expo yo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ibera mu Ntara y’Iburengerazuba, bakaba barashatse ko ibera […]

todayDecember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Bamwe mu bahanzi nyarwanda basoje 2023 bahagaze neza mu muziki

Umwaka wa 2023 usize umuziki nyarwanda muri rusange uhagaze neza ahanini ubikesha ibitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda byagiye bituma urushaho kumenyekana, binyuze no mu kuba bamwe mu bahanzi nyarwanda barisangaga bahuriye ku rubyiniro rumwe n’abahanzi mpuzamahanga. Bimwe mu bitaramo bikomeye byatumye umwaka wa 2023 usize umuziki w’u Rwanda ku rundi rwego, harimo ‘Giants of Africa’ yitabiriwe n’ibyamamare nka Davido, Tiwa Savage, Diamond Platnumz n’abandi benshi. Ntitwakwibagirwa ‘Trace Music Awards’ yahurije […]

todayDecember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yagaragaje icyafasha mu kwihutisha ubuhahirane

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, uri muri Qatar mu nama izwi nka Doha Forum, yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bihana imbibi ari byo bifite akamaro mu kwihutisha ubuhahirane n’ubukungu ku Isi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta Minisitiri Dr Biruta, yabigarutseho mu nama ya 21 ya Doha Forum, yiga ku ngingo zitandukanye zigamije gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye Isi, yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 10 kugeza […]

todayDecember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Mugabowagahunde yatorewe kuyobora RPF-Inkotanyi yizeza ubufatanye mu kwihutisha iterambere

Mugabowagahunde Maurice watorewe kuyobora RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru Aya matora yabereye mu Nteko Rusange idasanzwe yahuje abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, yabereye mu Karere ka Musanze ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023, mu kuzuza inzego zari zimaze iminsi zidafite abazihagarariye. Uretse Mugabowagahunde watowe nka Chairman n’amajwi 706, muri Komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’iyi Ntara hanatowe Uhagarariye Komisiyo y’Ubukungu ndetse n’Uhagarariye Urubyiruko. Mu yindi myanya itari irimo abayihagarariye ni mu Rugaga […]

todayDecember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Misiri: Abaturage batangiye amatora y’Umukuru w’Igihugu

Kuri iki cyumweru abaturage ba Misiri bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu abaye mu gihe intambara ikomeje gushegesha intara ya Gaza baturanye. Byitezwe ko Perezida Abdel Fatah al Sisi azegukana intsinzi imwemerera manda ya gatau ku butegetsi. Mbere y’uko bimwe mu biro by’itora biri mu murwa mukuru i Cairo bifungura saa tatu zo kuri iki cyumweru, abaturage bari bamaze kuhagera ari benshi bategereje gutora nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Amatora […]

todayDecember 10, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 35 batangiye amahugurwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze

Ku wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru hatangiye amahugurwa y'iminsi ibiri ku bijyanye no gutanga ubutabazi bw'ibanze. Ni amahugurwa agamije kongerera abapolisi ubumenyi bwo gufasha abakoze impanuka cyangwa abahuye n'ubundi burwayi butunguranye mu gihe hategerejwe imbangukiragutabara ngo imugeze kwa muganga. Ni amahugurwa yateguwe na Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (Healthy People Rwanda) yitabiriwe n'abapolisi 35 baturutse hirya no […]

todayDecember 10, 2023

Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Budage yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi y’u Budage, Madamu Katja Keul, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu mujyi wa Palma. Aba bayobozi bakiriwe n’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Alexis Kagame Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Budage, rwabaye ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, akaba yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Budage muri Mozambique, Ronald Munch. Maj Gen […]

todayDecember 10, 2023

0%