Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 109 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

RDF yakiriye abasirikare bashya

Igisirikare cy’u Rwanda cyakiriye ku mugaragaro abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo y’amezi arindwi yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe. Bagaragaje ubumenyi bungukiye muri iyi myitozo Aba basore n’inkumi binjiwe mu Ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023, basabwa kuzakoresha ubumenyi bavanye muri iyi myitozo buzuza inshingano bahawe. Mu myiyereko yabo, mbere yo kwinjizwa ku mugaragaro muri […]

todayDecember 10, 2023

Inkuru Nyamukuru

Burera yacu turayikura ku mwanya wa nyuma ize muri itatu ya mbere – Meya Mukamana

Mukamana Soline watorewe kuyobora Akarere ka Burera ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, mu byo ashyize imbere ni ugufatanya na bagenzi be gukorera abaturage, yemeza ko Akarere ka Burera kagomba kuva ku myanya mibi kariho kakaza mu myanya itatu ya mbere. Mukamana Soline watorewe kuyobora Akarere ka Burera Ati “Ubwo nari maze kurahira, abakozi b’Akarere nabibukije ko dukorera umuturage, bamenye ko igenamigambi ry’akarere abaturage bagoba kurigiramo uruhare, bamenye ko […]

todayDecember 10, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho bwagenewe Isi yose – Anathalie wabonekewe

Anathalie Mukamazimpaka, umwe mu babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho, avuga ko ubutumwa bwahawe ababonekewe butagenewe abatuye i Kibeho cyangwa mu Rwanda gusa, ahubwo ko bwagenewe abatuye Isi bose. Anathalie Mukamazimpaka yasabwe na Bikira Mariya kuguma i Kibeho Ubwo butumwa ni ubusaba abantu kubahiriza amategeko y’Imana no gukurikiza ibyo yababwiye yifashishije abo yabonekeye, kuko ari wo muti uzakiza Isi. Anathalie agira ati “Adusaba guhinduka, kureka ibikorwa bibi, kugira urukundo, kureka […]

todayDecember 10, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abakoresha Gare ya Muhanga barinubira ibinogo birekamo amazi biyuzuyemo

Abakoresha Gera y’Umujyi wa Muhanga barinubira kuba yaracukutsemo ibinogo byinshi birekamo amazi y’imvura, imodoka zikayatera abaje kugura amatike, mu gihe cy’izuba bwo hakaba haba huzuye ivumbi. Uku ni ko biba byifashe muri Gare ya Muhanga iyo imvura iguye Ibyo biraba mu gihe abashoramari baba abafite amazu n’abakodesha mu mujyi wa Muhanga, bategetswe gukora ibikorwa by’isuku ku mbuga zabo no gusiga amarangi ku nzu, ariko gare ya Muhanga ikaba ntacyo ikorwaho. […]

todayDecember 10, 2023

Inkuru Nyamukuru

MINISANTE yatangije imishinga izafasha kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) n’Ikigega cy’Abanyamerika cy’Iterambere (USAID), hatangijwe imishinga ibiri yitezweho kugabanya umubare w’impfu z’ababyeyi n’abana bapfa mu gihe cyo kubyara. Minisitiri Nsanzimana avuga ko iyo mishinga izafasha muri gahunda zitandukanye z’ubuvuzi Ni imishinga izamara igihe cy’imyaka itanu yiswe Tubeho na Ireme, yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, ikaba yitezweho gushyigikira amavuriro hagamijwe kugabanya umubare w’impfu z’ababyeyi n’abana bapfa mu gihe […]

todayDecember 9, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda batuye i Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023, ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Maputo ndetse na Standard Bank, hakozwe umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga umuhanda, uherereye mu Karere k’Umujyi ahitwa KaMavota Costa do Sol na Albazine. Abanyarwanda batuye i Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti Umuganda witabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Mozambique, abaturage ba KaMavota (Costa do Sol na Albazina), ndetse n’abakozi […]

todayDecember 9, 2023

Inkuru Nyamukuru

Perezida Putin aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu 2024

Perezida Vladimir Putin w'u Burusiya yemeje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 15 kugeza 17 Werurwe mu mwaka utaha. Ibi ni ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burusiya bivuga ko Putin yagaragaje ko nta yandi mahitamo afite, uretse kongera kwiyamamaza kuko yabisabwe n’abaturage. Guhera muri Kanama 1999 nibwo Putin yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya. Mu 2000 yabaye Perezida asimbuye Boris Yeltsin, icyo gihe yayoboye manda ebyiri z’imyaka ine kugeza mu […]

todayDecember 9, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Buhinde buratanga ikizere cyo kwaguka kurushaho – Minisitiri Dr Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, mu ruzinduko yagiriraga mu Buhinde rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi, yagaragaje ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Buhinde bukomeje kwiyongera. Minisitiri Biruta yahuye n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde Minisitiri Biruta yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 08 Ukuboza 2023, ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Buhinde S Jaishankar mu murwa mukuru wa New Delhi, bakagirana ibiganiro byagarutse ku […]

todayDecember 9, 2023

Inkuru Nyamukuru

batatu bafatanywe udupfunyika ibihumbi 9 tw’urumogi

ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, yafatanye abagabo batatu udupfunyika ibihumbi icyenda tw’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturage. Habanje gufatwa abavandimwe babiri, umwe w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye moto na murumuna we yari ahetse w'imyaka 18, bafatwa ahagana ku isaha ya saa saba n’igice z’igicamunsi, mu mudugudu wa Bihinga, akagari ka Rega mu murenge wa Jenda. Undi mugabo uri mu kigero cy’imyaka 28, yafatiwe […]

todayDecember 9, 2023

0%