Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zatangije ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Itsinda ry’abagore mu Ngabo z’u Rwanda babarizwa muri (Battle Group VI) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), batangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV). Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, buzamara iminsi 16, bukazakorerwa mu gace ka Bria, muri Perefegitura ya Haute-Kotto. Bwateguwe ku bufatanye bw’Ingabo zri mu butumwa bwa MINUSCA, imiryango y’imbere mu gihugu itegamiye kuri Leta ndetse n’iyo […]