Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 11 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zatangije ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Itsinda ry’abagore mu Ngabo z’u Rwanda babarizwa muri (Battle Group VI) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), batangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV). Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, buzamara iminsi 16, bukazakorerwa mu gace ka Bria, muri Perefegitura ya Haute-Kotto. Bwateguwe ku bufatanye bw’Ingabo zri mu butumwa bwa MINUSCA, imiryango y’imbere mu gihugu itegamiye kuri Leta ndetse n’iyo […]

todayNovember 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abakinnyi n’abatoza ba APR HC bakoze umwiherero baniha intego nshya (Amafoto)

Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR Handball Club bakoze umwiherrro ugamije kwisuzuma, kwakira abakinnyi no kwiha intego z’umwaka w’imikino wa 2024/2025 Kuri iki cyumweru tariki ya 24/11/2024, abatoza n’abakinnyi ba APR HC bahuriye mu mwiherero w’umunsi umwe wabereye mu Karere ka Rwamagana, ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ahazwi nka "Ma Champagne Resort" Intego nyamukuru y’uyu mwiherero kwari ukurebera hamwe uko umwaka w’imikino washize wagenze ndetse no gufata ingamba nshya zijyanye n’umwaka […]

todayNovember 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Basketball: Birasaba iki ngo u Rwanda ruzajye mu gikombe cya Afurika 2025?

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Abagabo) mu mukino wa Basketball, iragaruka i Kigali kuri uyu wa kabiri ikubutse mu gihugu cya Senegal mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AfroBasketQ). Mu gace ka kabiri (Round 2) kaberaga muri Senegal mu rugendo rwo gushaka itike yerekeza muri Angola umwaka utaha mu mikino ya Afro Basket, u Rwanda muri aka gace rwasaruye amanota ane rusoza ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindwa […]

todayNovember 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Cardinal Fridollin Ambongo wo muri RDC ari mu Rwanda

Cardinal Fridollin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, yageze i Kigali, aho yaje kwitabira Inama ya Komite ihoraho y’iri huriro. Cardinal Ambongo yageze i Kanombe ari kumwe na Mugenzi we, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, akaba ari ku nshuro ya mbere ageze mu Rwanda kuva aho abereye Karidinali tariki 5 Ukwakira 2019. […]

todayNovember 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Inyamaswa zitazwi zimaze kwica amatungo umunani y’abaturage

Mu murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, haravugwa amakuru y’inyamaswa bivugwa ko ari izo ku gasozi, zishe amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama abyiri. Mu makuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, GASASA Evergiste yatangarije Kigali Today, yavuze ko izo nyamazwa zishe ayo matungo zikomeje guhigwa aho hamaze gupfa imbwa ebyiri. Yagize ati “Kuwa gatandatu mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, abaturage bagiye gucyura amatungo bari baziritse aho twita mu […]

todayNovember 25, 2024

Inkuru Nyamukuru

Komora ibikomere binyuze mu matsinda no mu miryango bigeze kuri 94%

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 ku buryo bushya bwo gukemura ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu matsinda ndetse no mu miryango, bwagaragaje ko imibanire myiza mu miryango igeze ku rugero rwa 99%, mu gihe komora ibikomere muri rusange biri hagati ya 75% na 94%. Mu cyumweru gishize, Umuryango Uharanira Amahoro Arambye (Interpeace), watangaje ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize wa 2023, kuri gahunda zireba imibanire myiza y’umuryango ndetse no […]

todayNovember 25, 2024

Inkuru Nyamukuru

Imbabazi ntabwo ari iz’abakoze icyaha gusa, nawe ukwiye kuzigirira kugira ngo ubashe gukomeza ubuzima – Steve Harvey

Umunyarwenya, ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kubanza kwigirira imbabazi ubwabo kugira ngo bizabafashe gukomeza ubuzima kuko zidakwiye guhabwa gusa abakoze Jenoside. Ibi uyu mugabo w’icyamamare ku Isi mu bijyanye no gusetsa abantu, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Amerika, yabigarutseho ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda, akaboneraho umwanya wo gusura Urwibutso […]

todayNovember 25, 2024

Inkuru Nyamukuru

#EdTechMonday iragaruka ku kubaka ikoranabuhanga mu burezi rijyanye n’abarikoresha

Mu kiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024 abatumirwa bacu baratugaragariza uko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga mu burezi, rijyanye n’imiterere y’abarikoresha, hegendewe ku muco gakondo n’ururimi benshi mu banyeshuri bazi gukoresha, mu rwego rwo guhuza ibikenewe n’ireme ry’uburezi ryifuzwa. Ibyo bigaragarira mu miyoboro itandukanye igenda yubakwa hirya no hino ku ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, ahakorwa integanyanyigisho zigashyirwa mu ikoranabuhanga hagamijwe gufasha abanyeshuri n’abarezi kurigeraho mu […]

todayNovember 25, 2024

Inkuru Nyamukuru

Asize yujuje Hoteli i Gicumbi: Ibitazibagirana kuri Nyirandama Chantal waguye mu mpanuka

Urupfu rwa Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo w’umugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo gukabya inzozi zabo. Uyu mugore ni umwe mu bantu 28 b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu modoka ya Coaster, yakoze impanuka mu ma saa mbili z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Sakara, Akagari ka […]

todayNovember 25, 2024

0%