Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 110 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Ambasade y’Amerika i Baghdad muri Iraq yarashweho ibisasu bya Roketi

Roketi zarashwe kuri Ambasade y’Amerika i Baghdad, mu murwa mukuru wa Iraki, ku wa gatanu, mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’imitwe y’abarwanyi bari ku ruhande rwa Iran. Bivugwa ko abo barwanyi bagamije kwibasira ahari inyungu z’Amerika muri Siria no muri Iraq, bitewe n’uko Washington ishyigikiye Israheli mu ntambara yayo mu ntara ya Gaza muri Palestina. Gusa nta mutwe wigambye icyo gitero. Umuvugizi w’ambasade yavuze ko nta muntu cyahitanye, gusa itangazamakuru […]

todayDecember 9, 2023

Inkuru Nyamukuru

Amerika yasabwe indishya za miliyari 50 kubera kwica Jenerali Qassem

Urukiko muri Iran rwategetse Leta zunze ubumwe z'Amerika kwishyura amadolari hafi miliyari 50 y'indishyi z'akababaro kubera kwica General Qassem Soleimani. Tariki 3 Mutarama 2020, uwari Perezida wa Amerika Donald Trump, yategetse ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika kurasa Jenerali Qassem Soleimani. Indege itagira abapilote “Drone” yamwiciye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Bagdad, umurwa mukuru wa Irak. Icyo gihe, Suleimani yari ahanyuze ari mu nzira ava muri Siria ataha muri Irani. […]

todayDecember 8, 2023

Inkuru Nyamukuru

Imodoka y’irondo y’Umurenge wa Kimironko ikoze impanuka

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, imodoka y’abashinzwe umutekano mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yarenze umuhanda ikora impanuka, abari bayirimo bakekwaho ibyaha n’abari babaherekeje barakomereka. Ababonye iyi mpanuka iba barimo umukozi wo mu rugo ruri hafi y’aho ku marembo y’ibiro by’Umurenge wa Kimironko, bavuga ko iyo modoka yari yuzuye abantu imbere muri yo n’inyuma ahatwikuruwe. Nkurikiyimana avuga ko iyo modoka ishobora […]

todayDecember 8, 2023

Inkuru Nyamukuru

Espanye yirukanye mu ibanga Abadipolomate 2 b’Amerika

Espanye yirukanye mu ibanga abadipolomate babiri b'Abanyamerika, ibarega ibikorwa byo kuyineka. Ibitangazamakuru n’ibigo ntaramakuru bitandukanye byatangaje aya makuru ku wa kane, bisobanura ko intandaro ari abofisiye babiri b’inzego z’ubutasi z’igisirikare bafashwe barimo kwiba amabanga. Bashinjwa ko bayahaga Amerika, bayanyujije ku badipolomate babiri b’ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Madrid, umurwa mukuru wa Esipanye. Nabo babahaga amafaranga atubutse. Hashize amezi abiri batawe muri yombi, ariko urukiko rwari rwategetse ko iyi […]

todayDecember 8, 2023

Inkuru Nyamukuru

Batandatu bafatanywe magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe abantu batandatu bari bafite ibilo 320 bya magendu y’imyenda n’imiguru 123 y’inkweto za caguwa mu bikorwa bitandukanye byabereye mu turere twa Rubavu na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.  Batanu muri bo barimo abagore bane n’umugabo umwe, bafatiwe mu mudugudu w’ Isangano, akagari ka Rukoko, mu murenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza, bafite imyenda ya caguwa […]

todayDecember 8, 2023

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje izingiro ry’iterambere rirambye ry’u Rwanda

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko politiki y’u Rwanda y’imiyoborere ishingiye ku kubaza buri wese ibyo ashinzwe ari narwo rufunguzo rwagejeje igihugu ku iterambere kigezeho uyu munsi. Minisitiri Dr Ngirente, ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, ubwo yari ahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya Kusi Idea Festival, iri kuba ku nshuro ya Gatanu. Inama ya “Kusi Ideas Festival” iri kubera mu murwa mukuru wa […]

todayDecember 8, 2023

Inkuru Nyamukuru

Huye: Uwacururije inyama z’imbwa mu isoko afite uburwayi bwo mu mutwe

Umuvandimwe wa Anastase Kubwimana w’i Huye, uherutse kuvugwaho kudandaza inyama z’imbwa mu isoko, akaba yarahise afatwa na RIB ngo akurikiranwe, avuga ko amaze igihe afite uburwayi bwo mu mutwe, kandi ko amaze amezi atanu adafata imiti ku bwo kubura mituweli. Kubwimana asanzwe yivuriza kuri Caraes y’i Huye Jeannette Nyirahabimana, ari we muvandimwe wa Anastase Kubwimana, avuga ko Anastase afite mukuru we na we ufite uburwayi bwo mu mutwe, akaba ari […]

todayDecember 8, 2023

Inkuru Nyamukuru

Hateguwe icyumweru cyahariwe Sipiriyani na Daforoza Rugamba

Kominote ya Emanweri ifatanyije na CECYDAR umuryango washinzwe na Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphroze Mukansanga bagamije kwita ku bana batishoboye bajya mu muhanda n’imiryango yabo, bateguye icyumweru cyahariwe Rugamba Sipiriyani na Daforoza Mukansanga mu rwego rwo gutanga inyigisho ku miryango bifashishije urugero rw’uyu muryango waranzwe n’urukundo n’ubworoherane bakiriho. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa CECYDAR Patrick Nimubona, avuga ko muri iki cyumweru hazatangwamo inyigisho ku muryango hifashishijwe urugero rwiza rw’imibereho ya Rugamba […]

todayDecember 8, 2023

Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Abayobozi bashya basabwe gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byari byaradindiye

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yahamagariye abayobozi bashya batowe gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byadindiye, kugira ngo iterambere ry’abaturage ryifuzwa riboneke mu buryo bwihuse. Guverineri Mugabowagahunde yahaye abayobozi bashya umukoro wo gukemura ibibazo byadindiye Ibi yabigarutseho mu mpanuro yahaye abo bayobozi ubwo bari bamaze gutorerwa kuzuza Komite Nyobozi z’Uturere twa Musanze, Burera na Gakenke, mu gikorwa cyabaye ku rwego rwa buri Karere ku wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023. Mu […]

todayDecember 8, 2023

0%