Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 111 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Abikorera, RURA n’Abayobozi b’amashuri baje imbere mu hagaragara ruswa

Icyegeranyo ngarukamwaka cya 2023 cy’Umuryango Transparency International Rwanda, kigaragaza ko mu nzego z’Abikorera, mu Rwego Ngenzuramikorere(RURA) no mu Bayobozi b’Amashuri ya Leta, harimo abamunzwe na ruswa ku rugero rurusha abandi mu Rwanda. Iki cyegeranyo kigaragaza ko abikorera bakira bakanatanga ruswa mu mirimo itandukanye y’ubucuruzi, muri RURA bakaba barayakiriye mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, mu gihe abayobozi b’amashuri bo ngo bakira ruswa mu kugemurirwa ibiribwa by’abana. Inzego z’Abikorera zihariye 15.6%, […]

todayDecember 8, 2023

Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Imirenge 3 yashyizwe mu kato k’amatungo kubera uburenge

Ku wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyatangaje ko hashyizweho akato k’amatungo mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi, mu rwego rwo guhangana n’indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu nka. Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye, rivuga ko hashingiwe ku itegeko No 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda. Hashingiwe ku bimenyetso […]

todayDecember 8, 2023

Inkuru Nyamukuru

Umuryango wa G5-Sahel ugiye guseswa

Umuryango G5-Sahel wari ugizwe n’ibihugu bitanu byari byarishyize hamwe kugirango birwanye imitwe y’abajihadiste mu karere ka Sahel. G5-Sahel yashinzwe mu 2014, ikaba yari igizwe n’ibihugu bya Moritaniya, Cadi, Burkina Faso, Mali na Nijeri. Ubufaransa bwari buyifitemo uruhare runini. Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Burkina Faso na Niger batangaje ko bawuvuyemo, mugihe Mali yo yari yarawuvuyemo mu 2022. Hari hasigayemo Tchad na Mauritania bonyine. None nabyo, mu itangazo rimwe bashyize ahagaragara, […]

todayDecember 7, 2023

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cya Move Afrika

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibi bitaramo buri mwaka Perezida Kagame ubwo yari ageze muri BK Arena, yafashe umwanya abanza gusuhuza ibihumbi by’abitariye iki gitaramo ndetse avuga ko ari umugoroba w’ibyishimo n’uburyo bwiza bwo gusoza umwaka. “Ati “Mbega uburyo bwiza bwo gusoza umwaka!” Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe gukomera bisaba gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo uhura nabyo. Yavuze kandi ko u […]

todayDecember 7, 2023

Inkuru Nyamukuru

Uturere icyenda turarara tubonye abayobozi bashya

Uturere tune mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe na tune mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Rwamagana, turara tubonye abayobozi bashya nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere. Akarere ka Rubavu kari mu tugomba kubonerwa Abayobozi Ni amatora ateganyijwe kubera mu Turere nka Rubavu, ahatorwa usimbura uwari Umuyobozi w’Akarere Kambogo Ildephonse wirukanywe tariki 06 Gicurasi 2023 n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, azira kuba atarabashije kubahiriza neza inshingano yari afite. Haratorwa abagize Inama Njyanama […]

todayDecember 7, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge rwafunzwe

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2023 yafunze uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge rwakoreraga mu Murenge wa Ndera akagari ka Rudashya umudugudu wa Akamahoro mu karere ka Gasabo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikaga avuga ko iki gikorwa cyo gufunga uru ruganda cyafashwe nyuma yo kumenya amakuru bakagenzura bagasanga rukora inzoga zidafite ubuziranenge ndetse rukaba rwakoraga nta cyangombwa rufite. ACP Rutikanga avuga ko […]

todayDecember 7, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ntidukwiye kubaho duteze amaboko – Ubuhamya bw’abagore biteje imbere

Bamwe mu bagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba biteje imbere bagira inama bagenzi babo babaaba guharanira icyubahiro cyabo n’icy’umuryango bakagira ubuzima bwiza babigizemo uruhare ubwabo aho gutegereza kubaho ari uko hari umugabo cyangwa umuvandimwe ubigizemo uruhare. Iterambere rye arikesha gukorana neza n’ibigo by’imari, abaturage n'abaterankunga Muri iyi nkuru, Kigalitoday yaganiriye na bamwe mu bagore babanje kuba mu buzima bugoye ariko kubera gahunda za Leta zitandukanye babasha kuva mu bukene babasha kwiteza […]

todayDecember 7, 2023

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abanyamuryango ba COFORWA bashinze ikigega bitiriye Padiri Bourguet

Abanyamuryango b’Umuryango utari uwa Leta wa ba Kanyamigezi wo mu Rwanda ukora ibikorwa bitandukanye birimo gukwirakwiza amazi meza no kwita ku isuku n’isukura (COFORWA), n’inshuti za Padiri Sylvain Bourguet, bashinze ikigega cy’ingoboka cyita ku bakene, bacyitirira uwo mupadiri ukomoka mu Bubiligi, witangiye abakene ahereye ku bo muri Paruwasi ya Kibangu ahahoze ari muri Komini Nyakabanda. Bibutse Padiri Bourguet, biyemeza gushyira imbaraga mu kigega bamwitiriye Icyo kigega gikusanyirizwamo inkunga ishobora gufasha […]

todayDecember 7, 2023

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Global Citizen

Perezida Paul Kagame yakiriye Hugh Evans, Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze umuryango Global Citizen ndetse na Francine Katsoudas, Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’uyu muryango hamwe n’intumwa bari kumwe. Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, mbere y’igitarano cya “Move Afrika: Rwanda” kibera muri BK Arena kuri uyu mugoroba. Iki gitaramo kigiye kubera mu Rwanda ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB na Global […]

todayDecember 6, 2023

0%