Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 112 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Amerika igiye gusubira ku kwezi nyuma y’imyaka 51

Nyuma y’imyaka 51 ubutumwa bw’urugendo rwa nyuma rw’icyogajuru cya Amerika kigana ku kwezi cyiswe Apollo 17 rukozwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kongera kohereza icyogajuru ku kwezi mu mpera z’uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko kizahagera mu ntangiriro za 2024. AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko iki cyogajuru cyiswe ‘Pregrine’ kizahagurukira ahagurukirizwa ibyogajuru i Florida ku itariki ya 24 Ukuboza uyu mwaka kikazagera ku kwezi ku itariki 25 Mutarama 2024 […]

todayDecember 6, 2023

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Marizamunda yitabiriye inama ya UN ku kubungabunga amahoro

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda, yitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye ku kubungabunga amahoro iri kubera I Accra muri Ghana, igamije gushimangira ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano n’ingaruka bigira ku baturage. Iyi nama y’iminsi ibiri yo ku rwego rw’abaminisitiri iri kubera muri Ghana kuva tariki 05 ikaza gusozwa kuri uyu wa 06 Ukuboza 2023, aho igamije kurebera hamwe amahirwe bikwiye gufatanyiriza hamwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Iyi nama yafunguwe ku […]

todayDecember 6, 2023

Inkuru Nyamukuru

Muri UR-Huye hari abanyeshuri 34 batwite n’ababyaye

Théresie Nyirahabimana ushinzwe imibereho y’abanyeshuriri muri UR-Huye, avuga ko abanyeshuri azi bafite batwite n’ababyaye kuri ubu ari 34, kandi ko ibivugwa ko hari abanyeshuri benshi batwita muri iyi kaminuza ari ukubeshya. Mu nyubako bita Benghazi muri UR-Huye ahamenwa imyanda haherutse kugaragara umurambo w’uruhinja Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Salus tariki 5 Ukuboza 2023 ubwo yavugaga ku mibereho y’abanyeshuri bo muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda. Ni ikiganiro cyqbaye […]

todayDecember 6, 2023

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Babiri bafunzwe bakekwaho kunyereza Miliyoni 160 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi wa Koperative NDMC (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative), Hodari Hillary, n’Umubaruramari w’iyi Koperative, Muhoza Happy, bakekwaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na Miliyoni 160 z’Amafaranga y’u Rwanda. Aba bombi bafunzwe tariki 04 Ukuboza 2023 nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, kigaragaje ibyavuye mu igenzuramutungo tariki 01 Ukuboza 2023. Hodari Hillary w’imyaka 50 wari usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ikipe ya Sunrise na Muhoza Happy […]

todayDecember 6, 2023

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rurasabwa kwiyumvamo inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Youth Volunteers) n’Imboni z’impinduka (Agents of Change) rwasabwe kumva neza ko bagomba kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Babisabwe n’Umuyobozi ushinzwe inyigisho za Politiki n’uburere Mboneragihugu mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, ku wa Kabiri tariki 5 Ukuboza, ku cyicaro cy’Akarere ka Gasabo, […]

todayDecember 6, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gitifu akurikiranyweho kugonga abantu 10, umwe arapfa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gutwara ikinyabiziga yasinze akagonga abantu 10 biganjemo abanyeshuri, umwe ahita yitaba Imana. Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, ku wa Kabiri tariki ya 05 Ukuboza 2023, saa kumi n’imwe n’iminota irindwi z’igicamunsi. Polisi […]

todayDecember 6, 2023

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Nepal byagiranye amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere

Ambasaderi Mukangira Jacqueline, yafunguye ibiro by’uhagarariye u Rwanda muri Nepal, ndetse hasinywa n’amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi. Ni igikorwa cyabaye ku wa 04 Ukuboza 2023, hagati ya Ambasaderi Mukangira na B.S Lamichhane nk’uko Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde ibitangaza. Aya masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere azongerera imbaraga mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Nepal, ndetse kandi afatwa nk’aje kongera amahirwe y’ubucuruzi. Biteganyijwe ko hazajya hakorwa […]

todayDecember 6, 2023

Inkuru Nyamukuru

Putin agiye kugenderera uburasirazuba bwo hagati

Prezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa gatatu azagirira uruzinduko muri Arabiya Sawudite na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu. Umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov, yavuze ko Prezida Putin azaganira ibyerekeye ubutwererane hagati y’igihugu cye n’abayobozi b’ibyo bihugu byombi, intambara hagati ya Israheri na Hamas na politike mu mahanga. Peskov yatangaje ko Putin azaganira kandi ibyerekeye amasoko y’ibikomoka kuri peteroli mu rugendo rwe. Ni nyuma y’uko u Burusiya, kimwe mu […]

todayDecember 5, 2023

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Philippines byasinyanye amasezerano yo kwimakaza ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Amb. Marie Charlotte G.Tang uhagarariye Philippines mu Rwanda bashyize umukono ku ishyirwaho ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri Dr Biruta na Amb Charlotte Tang Ni amasezerano yasinywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yabitangaje. Aya masezerano atatangajwe agamije gushyiraho urufatiro ruhamye rw’ubufatanye bwagutse mu nzego zitandukanye hagati y’u […]

todayDecember 5, 2023

0%