Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda begukanye irushanwa ryo kurwanya Sida mu mukino wa Volleyball
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU-1) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), begukanye igikombe mu irushanwa ry’umukino w’intoki wa Volleyball ryo kurwanya Sida. Ni irushanwa ryateguwe na Polisi y’umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (UNPOL) mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Sida, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Ukuboza. Ku mukino wa nyuma wabereye mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile ku wa […]