Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 116 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya

Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, yagize Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya. Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, agizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Fidelis Mironko. Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga si ubwa mbere ahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu mahanga kuko kuva muri […]

todayNovember 30, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gsasabo: Yafatanywe udupfunyika turenga 1800 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 26 y’amavuko, wari ubitse iwe mu rugo udupfunyika 1886 tw’urumogi.  Rwafatiwe mu murima we aho yari yararuhishe mu mudugudu wa Kabagina, akagari ka Nkusi mu murenge wa Jali, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’imwe n’igice zo mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of […]

todayNovember 30, 2023

Inkuru Nyamukuru

Leta y’u Rwanda yagabanyije umusoro ku butaka

Iteka rya Minisitiri ryasohotse tariki 28 Ugushyingo 2023 ryatangaje ibiciro bishya ku musoro w’ubutaka mu bice by’umugi wa Kigali ndetse n’ibice by’icyaro no ku bundi butaka bukorerwaho ibikorwa by’iterambere bitandukanye. Iteka rya Minisitiri no 002/23/10/TC ryo ku wa 24/11/2023 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu gushyiraho igipimo cy’umusoro wishyurwa kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka ryagennye ko ubutaka buri mu duce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali, ahagenewe inganda hasore, […]

todayNovember 30, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gen (Rtd) James Kabarebe yaganiriye n’Abanyarwanda batuye muri Sénégal

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahuye n’abanyarwanda batuye muri Sénégal baganira ku gukunda igihugu. Gen (Rtd) Kabarebe aganira n’abanyarwanda batuye muri Sénégal Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, ndetse na Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka nk’uko Minisiteri y’Ububanyi […]

todayNovember 30, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange bakiriye bate kongera imodoka mu mujyi wa Kigali?

Nyuma y’igihe mu Mujyi wa Kigali hagaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka by’umwihariko mu masaha y’igitondo abantu bajya mu kazi ndetse na nimugoroba bataha abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange barishimira uburyo bushya Leta yashyizeho bwo kwemerera sosiyete ndetse n’undi muntu wese ufite ubushobozi kuba yatwara abagenzi. Abantu babaga batonze umurongo muremure Abaganiriye na Kigali Today batangaje ko ntawe uzongera kunyagirirwa ku muhanda ategereje imodoka ndetse no gukererwa akazi biturutse […]

todayNovember 30, 2023

Inkuru Nyamukuru

Huye: Abajura bibye Taberinakuro mu kiliziya

Taberinakuro (tabernacle) yo muri Chappelle y’Ikigo cyita ku basheshe akanguhe gicungwa n’ababikira b’Abizeramariya i Tumba mu Karere ka Huye, yibwe. Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Butare, Pierre Celestin Rwirangira ntabwo yifuje kugira byinshi avuga kuri ubwo bujura, ariko yagize ati "Biteye isoni rwose." Umubikira uyobora icyo kigo, Soeur Julienne Mukarwego, avuga ko abajura batwaye taberikanukuro n’isakaramentu rya Ukarisitiya, hamwe n’iyo gushengerera(austentoire) byari birimo. Sr Mukarwego yemeza ko iyo taberikanukuro […]

todayNovember 30, 2023

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rwahoze mu bigo ngororamuco rweretswe amahirwe arukikije

Urubyiruko rwiganjemo abahoze mu bigo ngororamuco, Polisi y’u Rwanda yabagaragarije ko hari amahirwe menshi abakikije bakwiye kubyaza umusaruro bakiteza imbere, bakaba intangarugero ku bakiri mu ngeso mbi n’ibikorwa bigayitse. Ibiganiro ku kurwanya no gukumira ibyaha Polisi y’u Rwanda ikomeje kubigeza ku byiciro binyuranye by’urubyiruko Mu kurushaho gukumira ibyaha no kubirwanya, Polisi y’u Rwanda, ikomeje guhugura urubyiruko rurimo abavuye mu bigo ngororamuco ndetse n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bahagarariye abandi bo mu Turere dutandukanye […]

todayNovember 30, 2023

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Senegal mu gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, (SAF) Gen Mbaye Cissé, baganira ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare. Maj Gen Vincent Nyakarundi yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, Mbaye Cissé Ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda RDF, yabitangaje. Maj Gen Vincent Nyakarundi, ni umwe mu bari mu itsinda ryitabiriye inama […]

todayNovember 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Visi Perezida wa Gambia

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo yakiriye Nyakubahwa Muhamma B.S. Jallow, Visi Perezida akaba na Minisitiri w'Intebe wa Gambiya n’intumwa ayoboye. Minisitiri Dr Ngirente aganira na visi Perezida wa Gambia B. S Jallow Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gusangira ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’ihuzabikorwa, nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangaje. U Rwanda na Gambia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, aho muri Kamena […]

todayNovember 29, 2023

0%