Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 117 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Rubavu : Bashyizeho ibirango bimenyekanisha ubukerarugendo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ibirango bizajya bigaragaza aka Karere kazwiho kuba irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Ikirango kizajya kigaragaza ubukerarugendo i Rubavu Ikirango kibonekamo izuba, amazi n’ikipe y’ubwato butatu nicyo kizajya kigaragaza Rubavu Nziza, Rubavu ifite byinshi bikwiye gusurwa n’abasura aka karere harimo amazi y’ikiyaga cya Kivu, umucanga ku nkengero z’ikiyaga, amahoteri ku nknegero z’ikiyaga, ubucukuzi bwa gazi methane ibyazwa amashanyarazi, uruganda rukora inzoga benshi bakurwa za Bralirwa, imisozi yo kuzamuka […]

todayNovember 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

UN irasaba ko imirwano hagati ya Israheli na Hamas ihagarara

Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye UN, Antonio Guterres, yasabye ko habaho amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israheli n'abarwanyi b'umutwe wa Hamas aho kuba agahenge k'igihe gito. Guterres abivuze mu gihe abaturage mu ntara ya Gaza bakomeje kuzahazwa n'iyi ntambara uko bukeye n'uko bwije.Antonio Guterres avuga ko hari ikizere ko muri iki gihe cyatazwe cy'agahenge kumvikanyweho kazatuma hongerwa imfashanyo zigenewe abaturage bo mu ntara ya Gaza bazahaye bikomeye. Umuryango w’Abibumbye UN, […]

todayNovember 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gukemura amakimbirane no kugera ku iterambere birashoboka– Gen (Rtd) Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda ari urugero rwiza rwo kureberwaho ku gukemura amakimbirane akomeje kugaragara hirya no hino mu bihugu by’Afurika. Gen Rtd James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Afurika Gen (Rtd) James Kabarebe yabigarutseho ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, mu nama y’iminsi ibiri y’ihuriro […]

todayNovember 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

IGP Namuhoranye yitabiriye inteko rusange ya Interpol

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, ari kumwe n’izindi ntumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja, bitabiriye Inteko rusange ya 91 ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ibera i Vienne muri Otrishiya. Mu bitabiriye iyi nteko rusange izamara iminsi ine, yatangiye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo, harimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (rtd) Jeannot Ruhunga. Iteranye mu gihe […]

todayNovember 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

Imidugudu ya Green Gicumbi iri mu bizamurikirwa Abakuru b’Ibihugu i Dubai muri UAE

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ibyagezweho n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA) mu myaka 10 kimaze gishinzwe, harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bigiye kumurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Isi bazahurira muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE). Inzu z’umudugudu wa Kaniga, umwe mu mishinga u Rwanda ruzamurika muri COP28 Inama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku mihindagurikire y’ikirere yiswe "Conference of the Parties" ya 28 (COP28), igiye guteranira […]

todayNovember 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Aurore Munyangaju ni muntu ki ?

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bayobozi bakiri bato bari muri Guverinoma y’u Rwanda, ariko akaba amaze kwinjira mu ruhando rw’abayobozi b’ibyamamare muri iki gihugu, ahanini kubera ko Minisiteri akuriye ari imwe mu zirebwa n’ibikorwa bihuza abantu b’ingeri nyinshi. Min Munyangaju Aurore Mimosa Munyangaju Aurore Mimosa ni Minisitiri wa Siporo kuva ku itariki 5 Ugushingo 2019, ariko mbere yo kwinjira muri guverinoma yakoze imirimo itandukanye irimo ibijyanye […]

todayNovember 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Rwanda: Harimo kwigwa uko hakemurwa imbogamizi zigaragara mu nzego z’abavunyi n’abahuza

Mu Rwanda hateraniye Inteko rusange y’iminsi ibiri y’Umuryango uhuza Inzego z’Abavunyi n’abahuza bo muri Afurika, (African Ombudsman and Mediators Association (AOMA), irimo kwigirwamo uko imbogamizi zikigaragara muri izo nzego zakemurwa Buri gihugu kinyamuryango kirahagarariwe mu Nteko rusange ya 7 Ni Inteko rusange irimo kuba ku nshuro yayo ya 7, ikaba ihuje Abavunyi bakuru baturutse ku mugabane wa Afurika, ababungirije, abashinjacyaha n’abahuza, baturutse mu bihugu bitandukanye. Uretse kurebera hamwe imbogamizi zikigaragara […]

todayNovember 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Umugore wa Twahirwa yahinduye imvugo, ashinjura umugabo we

Kuwa 23 Ugushyingo 2023 mu rukiko rwa Rubanda i Paris ahari kubera urubanza, Uwimana Pirimitiva, umugore wa Twahirwa yahinduye ubuhamya yatanze mbere ahamya ko Twahirwa ari umugabo bashakanye byemewe n’amategeko ndetse bakundana. Séraphin Twahirwa (iburyo) n’umwunganizi wiwe Maître Jean Flamme Yatangaje ibi nyuma y’uko ku mugoroba wo kuwa 22 Ugushyingo, yatashye arandaswe, bukeye bwaho Umushinjacyaha atangaza ko yajyanywe kwa muganga kugira ngo harebwe uko ubuzima bwe buhagaze, gusa Muganga ngo […]

todayNovember 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie bwa mbere yahuye na Shaggy

Bruce Melodie na Shaggy nyuma yo gukorana indirimbo bise ‘When she is around’, bwa mbere bahuye imbonankubone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye no guhurira mu bitaramo bizwi nka ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’. Bruce Melodie yishimiye guhura na Shaggy Amakuru yo guhura kw’ibi byamamare byombi yatangajwe na Bruce Melodie ku mbuga ze nkoranyambaga, ndetse avuga ko nyuma yo guhura n’uyu munyabigwi mu muziki baganiriye no ku mikoranire y’ahazaza. […]

todayNovember 28, 2023

0%