Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 118 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Kibeho: Abasaga ibihumbi 18 baje kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa

Abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20, muri iri joro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2023 bateraniye ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, aho baje kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa, ubundi yizihizwa ku ya 28 Ugushyingo. Igitaramo kibanziriza iya 28 Ugushyingo ubusanzwe, kirangwa n’igitambo cya Misa gikurikirwa no gutambagiza ishusho ya Bikira Mariya, bigasozwa n’igitaramo kirangira mu masaa tanu z’ijoro. Ariko kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 byose byabimburiwe no guha […]

todayNovember 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abadepite ba DRC ntibazitabira ibikorwa by’Inteko ya EALA bibera mu Rwanda

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023 Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Joseph Ntakirutimana, yavuze ko abagize Inteko ya EALA bo muri Congo batazitabira ibikorwa bizabera mu Rwanda. Abadepite 63 bo mu bihugu 6 ni bo bitabiriye ibi bikorwa ukuyemo abo mu gihugu cya Congo banze kwitabira. Ati “Umutekano wa Congo turizera ko uzabonerwa igisubizo mu gihe cya vuba kuko Abakuru b’ibihugu […]

todayNovember 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwatesheje agaciro ubujurire bwa CG (Rtd) Gasana

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwemeje ko ubujurire bwa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, budafite ishingiro, rwemeza ko icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kigumaho. CG (Rtd) Emmanuel Gasana, ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo kwaka no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite. Kuwa 15 Ugushyingo 2023, ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa […]

todayNovember 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangije Inama ya Kigali Economic Forum

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo yatangije ihuriro ry’ubukungu ryitwa “Kigali Economic Forum” rihurije hamwe impuguke muri politiki, mu bukungu hagamijwe kurebera hamwe amahirwe y’iterambere umugabane wa Afurika ufite. Iri huriro riteguwe bwa mbere mu Rwanda rizamara iminsi ibiri ku bufatanye na Guverinoma y’u ifatanyije n’itsinda ry’impuguke mu bukungu zo mu Bufaransa. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente agendeye ku nsangamatsiko y’iri huriro, igaruka ku […]

todayNovember 27, 2023

Inkuru Nyamukuru

Polisi ya Burkina Faso yanyuzwe n’amahumbezi y’i Musanze

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Roger Ouedraogo n’itsinda ayoboye, bamaze iminsi basura uduce dutandukanye rw’u Rwanda, mu rwego rwo kumenya uburyo inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorana n’inzego zitandunkanye z’ubuyobozi ndetse n’abaturage. Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Roger Ouedraogo aganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze Muri utwo duce tw’igihugu basuye, banyuzwe n’imiterere y’i Musanze mu ruzinduko baherutse kugirira muri ako karere, ubwo bakirwaga n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze, […]

todayNovember 27, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gen (Rtd) Kabarebe yitabiriye inama yiga ku mutekano n’amahoro muri Senegal

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe ari I Dakar muri Senegal aho yitabiriye inama y’ihuriro yiga ku mahoro n’umutekano (Dakar International Forum on Peace and Security in Africa). Gen (Rtd) James Kabarebe yitabiriye inama mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano i Dakar Iri huriro rya Cyenda, ryatangiye kuva kuri uyu wa mbere tariki 27 kugeza ku ya 28 Ugushyingo 2023, ku nsangamatsiko igira […]

todayNovember 27, 2023

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rwitandukanyije na FDLR rukomeje kwiteza imbere

Nyuma yo gutaha mu Rwanda rukigishwa amasomo arimo n’imyuga itandukanye, urubyiruko rwitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, rwishimira ko imbaraga rwatakazaga mu bikorwa bihungabanya umutekano, ubu ruzikoresha mu mu bikorwa by’ingirakamaro kuri bo no ku gihugu. Nkurunziza Patrick (wambaye ikoti ry’umukara) na Byiringiro Didier bahoze muri FDLR bagatahuka ubu barakataje mu iterambere Nkurunziza Patrick, wari warafashwe n’abarwanyi b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ari […]

todayNovember 27, 2023

Inkuru Nyamukuru

Melodie arashinja abo mu myidagaduro gutiza umurindi ihangana rye na The Ben

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko ibintu byo guhangana na The Ben mu gihe bitazamuzanira amafaranga nta mwanya abifitiye ndetse ashimangira ko byagiye bizamurwa na bamwe mu bantu baba mu myidagaduro. Umuhanzi Bruce Melodie Itahiwacu Bruce Melodie, ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo, mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe ubwo yiteguraga kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho afite ibitaramo azahuriramo na Shaggy […]

todayNovember 27, 2023

Inkuru Nyamukuru

Hamas igiye kurekura irindi tsinda ry’Abanya-Israheli wafasha bugwate

Umutwe wa Hamas watanagje urutonde rw'abandi ba nya israheli ugiye kurekura kuri iki cyumweru nk'uko byatangajwe na leta ya Israheli. Ni umunsi wa gatatu muri ine yemeranyijweho yo guhagarika intambara. Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa bya gucyura abafashwe bugwate byatangaje ko inzego z’umutekano zirimo kugenzura urwo rutonde kandi imiryango yabo yamaze kumenyeshwa. Hagati aho ministeri y’ubuzima muri Palestina yatangaje ko kuri iki cyumweru ingabo za Israheli zarashe zikica Abanyepalistina bagera kuri […]

todayNovember 26, 2023

0%