Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 12 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Kuba ingaragu ni amahitamo cyangwa ni ugutinya inshingano?

Iyo uganira n’urubyiruko rwarengeje imyaka yo gushaka ukababaza impamvu, babikubira mu mvugo yamamaye ngo: Nta Gikwe” bashaka kumvikanisha ko nta mpamvu nyine yo gukora ubukwe. Ariko se kuki bavuga batyo? Ingamba zaba izihe? Umusore arageza ku myaka 40 nta gitekerezo afite hafi cyo gushinga urugo wamubaza impamvu ati nta bushobozi abandi bati Ingo z’iki gihe ni induru singiye gusazwa n’umukobwa wa mabukwe. Hari n’umukobwa uherutse kumbwira ngo akurikije uko abo […]

todayNovember 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Bizimana yahaye umukoro urubyiruko rwiga muri Kaminuza

Mu kiganiro yagiranye n’ urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya ULK na UTB amashami ya Rubavu ku biganiro by’ ubumwe n’ubudaheranwa bw’ abanyarwanda, Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside, bagashyira imbaraga mu kubaka igihugu no gutegura ejo hazaza heza. Dr Bizimana avuga ko igihugu cyubakira ku kuri no ku muco kuko byunganira amateka n’indangagaciro zubaka umuntu, agasaba urubyiruko gushyira imbere indangagaciro ya Ndi umunyarwanda […]

todayNovember 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

NCDA ihangayikishijwe na gatanya mu miryango zituma abana batabona uburere bw’ababyeyi babo

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), buratangaza ko buhangayikishijwe na gatanya z’imiryango y’abashakanye, kubera ko ari kimwe mu bigira ingaruka ku burere bw’abana. Kuba gatanya zikomeje kwiyongera mu miryango, ni kimwe mu byo ubuyobozi bwa NCDA buvuga ko birimo gutuma abana bakomeza kuvutswa uburenganzira bwabo bwo kubona ababyeyi bombi, kubera ko hari igihe uwo urukiko rutegetse ko abagumana abima uburenganzira bwo kubonana n’undi mubyeyi wabo. Ni bimwe […]

todayNovember 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nduwamungu Pauline warokotse Jenoside uherutse kwicwa urw’agashinyaguro yashyinguwe

Inshuti n’Abavandimwe kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukwakira 2024 bazindukiye mu gikorwa cyo guherekeza Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo, 2024 urwagashinyaguro. Hatuwe igitambo cya Misa yo ku musabira ndetse havugwa n’amateka yaranze ubuzima bwe aho yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Ngoma, akaba asize abana batatu muri bane yabyaye, akaba asize n’abauzukuru batanu. Nduwamungu yabaye umwarimu mu kigo cy’urubyiruko cya Rukoma, anakora ku kigo nderabuzima […]

todayNovember 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ingabire Victoire: Ikimenyetso cy’ubwigomeke bumunga bwitwaje kutavuga rumwe n’ubuyobozi

Mu kiganiro aheruka kugeza ku ihuriro rya 17 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri ku wa 16 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwumviswe na buri wese. Perezida Kagame yagize ati “Abibwira ko ari ibitangaza kubera ko bogezwa n’amahanga bakumva ko bashobora gukomeza kubangamira u Rwanda babeshya ko barwanira demukarasi, cyangwa barwanira ibyo ntazi…bakirengagiza aho twabakuye…abo ni nka ya masaha y’umwuka bashyira ku nkuta. Iyo yashizemo umwuka bagira batya bakawongeramo kugira […]

todayNovember 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Kiliziya Gatolika ntirasubiza amafaranga yari yahawe na Perezida William Ruto

Perezidansi ya Kenya yatangaje ko Kiliziya Gatolika itaragarura amashilingi agera kuri miliyoni 2.6 y’inkunga yari yahawe na Perezida William Ruto, ikayanga ivuga ko itifuza gushukishwa amafaranga. Musenyeri Mukuru wa Kiliziya ya Nairobi, yatangaje ko iyo nkunga bayanze kuko badashaka gushukishwa amafaranga atangwa n’abanyapolitiki, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Perezidansi Hussein Mohamed mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Citizen TV. Hussein Mohamed yagize ati, “Kugeza uyu munsi (tariki 19 Ugushyingo 2024) nta […]

todayNovember 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Sudan: Ibikoni rusange byazanzamuye abantu muri Darfur

Mu gihe ubuzima bukomeje kumera nabi i Darfur mu majyaruguru ya Sudan, aho abantu babarirwa mu bihumbi 10 baheruka gukurwa mu byabo n’intambara bugarijwe n’inzara, ibikoni umunani bya rusange birimo gutanga igaburo kabiri ku munsi ku mpunzi ziri mu nkambi ya Zamzam, iri mu majyepfo ya Al-Fasher. Uyu mujyi umaze amezi urimo kuyogozwa n’imirwano ituma abantu batagezwaho iby’ibanze, n’ababarirwa mu bihumbi bakaba bakomeje kuva mu byabo. Umuyobozi w’intumwa za Komite […]

todayNovember 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ikilo cy’ibirayi cyigeze kugurwa 30Frw : Ubu harakorwa iki ngo ifaranga ridakomeza guta agaciro?

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zakumira guhenda kw’ibintu no guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, bashingiye ku byo ryaguraga mu myaka irenga 20 ishize. Manigaba Phenéas w’imyaka 50 y’amavuko agira ati “Mu mwaka wa 2000 ikilo cy’ibirayi cyagurwaga amafaranga 30Frw, ndabyibuka neza, muri uwo mwaka nibwo ninjiye mu Mujyi wa Kigali, inzu y’ibyumba bibiri na ‘salon’ yakodeshwaga amafaranga 5,000Frw mu Gatsata, ku Giticyinyoni, Kimisagara n’ahandi, ariko […]

todayNovember 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ubwiyongere bwa Malariya mu Rwanda buraterwa n’iki?

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko indwara ya Malariya yikubye inshuro ebyiri ugereranyije kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2023 n’ukwezi kwa Nzeri 2024 aho abarwayi bavuye ku bihumbi 43 bikuba inshuro ebyiri. Ni ibyatangajwe na Dr Aimable Mbituyumuremyi aho yavuze ko ubwiyongere bwa Malariya bugaragara cyane mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. RBC ivuga ko umwaka wa 2016-2017 ari wo wagaragayemo abarwayi benshi ba Malariya […]

todayNovember 19, 2024

0%