Kuba ingaragu ni amahitamo cyangwa ni ugutinya inshingano?
Iyo uganira n’urubyiruko rwarengeje imyaka yo gushaka ukababaza impamvu, babikubira mu mvugo yamamaye ngo: Nta Gikwe” bashaka kumvikanisha ko nta mpamvu nyine yo gukora ubukwe. Ariko se kuki bavuga batyo? Ingamba zaba izihe? Umusore arageza ku myaka 40 nta gitekerezo afite hafi cyo gushinga urugo wamubaza impamvu ati nta bushobozi abandi bati Ingo z’iki gihe ni induru singiye gusazwa n’umukobwa wa mabukwe. Hari n’umukobwa uherutse kumbwira ngo akurikije uko abo […]