Gasabo: Yafatanywe ibihumbi 100Frw y’amiganano
Ku wa Kane tariki ya 22 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Gasabo, umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 100 yageragezaga kugenda akwirakwiza mu baturage. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu mudugudu wa Runyonza, akagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera, aho yari amaze gutanga amwe muri yo bagasanga ari amiganano. Yagize ati: […]