Israheli: Hamas yemeye kurekura abagore n’abana yari yafashe bugwate
Nyuma y'igitero umutwe wa Hamas wagabye kuri Israheli mu kwezi gushize ikanashimuta bamwe mu baturage bakajyanwa mu Ntara ya Gaza bashobora kurekurwa kuri uyu wa Kane. Ni nyuma y’amasezerano yagezweho hagati y’impande zombi, akubiyemo ko ingabo za Isiraheli zitanga agahenge k’iminsi ine. Ayo masezerano yatangajwe n’igihugu cya Qatar akubiyemo ko Hamas izarekura abagore n’abana bagera kuri 50, mu gihe Israheli nayo izarekura umubare utatangajwe w’abagore n’abana b’abanya Palestina bafungiye muri […]