U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
Ku wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda yasimbuje itsinda ry'abapolisi RWAFPU-III ryari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Mu masaha y'igicamunsi nibwo iri itsinda ryari rigeze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Rigizwe n'abapolisi 160 bari bamaze igihe kingana n'umwaka mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, bakaba basimbuwe na bagenzi babo nabo bahagurutse mu gitondo berekeza mu murwa mukuru Juba, […]