Hasojwe amahugurwa agenewe abapolisi bacunga umutekano wo mu mazi
Ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo, abapolisi 20 bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi, basoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’ibanze ajyanye no guhangana n’ibyahungabanya umutekano hifashishijwe inzira zo mu mazi (Basic Course on Coast Guard Functions). Ni amahugurwa yari amaze ukwezi, mu Karere ka Rubavu, atangwa n'itsinda ry’abarimu bo mu gihugu cy'u Butaliyani bo mu mutwe ushinzwe gucunga umutekano w'ibiyaga n'ibyambu, ku bufatanye bwa […]