Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 126 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Uwareze umunyamakuru Manirakiza Théogène yamuhaye imbabazi arazanga

Nzizera Aimable wareze umunyamakuru Manirakiza Théogène, kumukangisha kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye. Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Manirakiza yari yitabye urukiko mu bujurire yatanze ku cyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo. Manirakiza Theogene avugana n’umwunganizi we, Me Ibambe Jean Paul Tariki ya 24 Ukwakira 2023, nibwo Manirakiza Théogène yagejejwe imbere y’Urukiko, aho Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gukangisha gusebanya. Buvuga ko iki cyaha yagikoreye uwitwa […]

todayNovember 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

Amasoko ya Leta ari munsi ya Miliyari ebyiri yahariwe Abanyarwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (Rwanda Public Procurement Authority/RPPA) kivuga ko Abanyarwanda n’ibigo bikorera mu Rwanda, bihabwa amahirwe mu gihe isoko ryatanzwe rifite agaciro k’amafaranga atarenze Miliyari ebyiri. Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse RPPA ivuga ko hatowe Itegeko rishya n° 031/2022 ryo ku wa 21/11/2022 rigenga amasoko ya Leta, mu rwego rwo guteza imbere abashoramari b’Abanyarwanda, ibigo bito n’amakoperative byo mu Gihugu imbere, ndetse n’ibikorerwa mu Rwanda (Made […]

todayNovember 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

Dr Munyemana wiswe ‘Umubazi wa Tumba’ muri Jenoside agiye kuburanishirizwa mu Bufaransa

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Sosthène Munyemana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dr Sosthène Munyemana Munyemana w’imyaka 68, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungiye mu Bufaransa kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Munyemana wari uzwi ku izina ry’Umubazi wa Tumba (le boucher de Tumba), yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba ho […]

todayNovember 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Impanuka yakomerekeyemo abantu batanu

Ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 ahitwa Beretwari mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster ikomerekeramo abantu batanu. Renzaho Janvier, umushoferi w’iyi modoka, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka yasubiye inyuma ubwo yari arimo ashyiramo abagenzi. Ati “Navaga Kagugu nerekeza Beretwari ngeze mu cyapa cy’abagenzi bategeraho, urugi abagenzi binjiriraho rwanga gukinguka noneho njya kubafungurira hinjiramo abagenzi bagera kuri 15 harimo n’abandi, imodoka […]

todayNovember 13, 2023

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano mu itumanaho n’ikoranabuhanga

Ibihugu by’u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga (Communications and information technology) mu Rwanda. Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 11 Ugushyingo 2023, ku ruhande rw’inama y’ihuriro rihuza Qatar n’umugabane wa Afurika, yaberaga mu Rwanda. Leta ya Qatar, igaragaza ko aya masezerano agamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati yayo n’u Rwanda mu bijyanye n’urwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga. Yashyizweho umukono na Minisitiri […]

todayNovember 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe kurushaho gukora kinyamwuga

Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe kurushaho kunoza amahugurwa ahabwa abakozi mu rwego rwo guteza imbere imikorere y'ubunyanwuga. Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo, mu muhango wo gusoza amahugurwa y'ibanze yitabiriwe n'abagera ku 126 barimo ab'igitsina gore 31, bakorera ibigo byigenga bicunga umutekano bibiri ari byo; GardaWorld na High Sec, bikorera mu Mujyi wa Kigali. Superintendent of Police (SP) Bernard Gatete, ushinzwe amahugurwa mu Ishami rya Polisi rishinzwe […]

todayNovember 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abashoramari bo mu Buhinde bashishikarijwe gushora imari mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yahamagariye abashoramari kuza kwirebera amahirwe ari mu rwego rw’ishoramari kuko u Rwanda ari Igihugu gifite umuvuduko mu iterambere rishingiye ku kuba Leta yarashyizeho amategeko yoroshya ishoramari ndetse no kurwanya ruswa, biha amahirwe buri wese yo gukorera mu mucyo no mu mutekano. Ambasaderi Mukangira Jacqueline Ambasaderi Mukangira Jacqueline yabigarutseho mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe “Stronger Together” kigaruka ku mubano w’u Rwanda n’u Buhinde […]

todayNovember 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Itsinda ryiyise ‘Abasuka’ riravugwaho kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa bamwe mu bashinga amashyirahamwe bagamije gucamo Abanyarwanda ibice, hakavugwa n’itsinda ryiyise ‘Abasuka’ rikorera mu Murenge wa Giti. Iby’iri tsinda byagarutsweho mu nama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa, ahanatangijwe gahunda y’ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, aho yitabiriwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Karere ka Gicumbi, tariki 07 Ugushyingo 2023. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye Muri iyo nama, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yanenze abakirangwa no […]

todayNovember 12, 2023

Inkuru Nyamukuru

U Bushinwa bwizihije umubano w’imyaka 52 bufitanye n’u Rwanda

U Bushinwa bubinyujije muri Ambasade yabwo iri i Kigali, bwizihije umubano w’imyaka 52 bufitanye n’u Rwanda, baniyemeza kongera imbaraga mu gufatanya n’u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kurengera ibidukikije. Ambasaderi WANG mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti mu Murenge wa Masaka Ni mu muhango wabereye i Kigali tariki 10 Ugushyingo 2023, wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’Ibihugu byombi, hamwe n’Abanyarwanda bize mu Bushinwa. Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Bushinwa […]

todayNovember 11, 2023

0%