EU yemeje inkunga isaga miliyari 28Frw yo gufasha RDF kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko wemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero (Asaga miliyari 28Frw), agamije gushyigikira Ingabo z’u Rwanda (RDF), kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Ni icyemezo kigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024. Iri tangazo rivuga ko iyi nkunga izakoreshwa mu bijyanye no kubona ibikoresho byihariye, ndetse no gukemura ikiguzi cyose kijyanye n’ibikorwa byo gutwara Ingabo […]